in

Mutesi Jolly ari guhatwa ibibazo nk’uri mu rukiko! Ameza y’ibibazo benshi bayerekeje kuri Mutesi Jolly kubera kuvuga ko ari gushaka ubutabera ku bakobwa kandi hari umukobwa wibwe imodoka yari yatsindiye mu irushanwa yateguye

Mutesi Jolly ari guhatwa ibibazo nk’uri mu rukiko! Ameza y’ibibazo benshi bayerekeje kuri Mutesi Jolly kubera kuvuga ko ari gushaka ubutabera ku bakobwa kandi hari umukobwa wibwe imodoka yari yatsindiye mu irushanwa yateguye.

Nyuma y’itabwa muri yombi y’umunyamakuru Jean Paul, Mutesi Jolly hanze yasigaye atorohewe n’abakoresha imbuga nkoranya mbaga.

Jolly yumvikana kenshi avuga ko aharanira  ubutabera ku abakobwa barenganyijwe ndetse bahohotewe, gusa abakoresha imbuga nkoranyambaga bazuye akaboze bagarura ikibazo k’imodoma yimwe Umunyana Shanitah wari watsindiye ikamba rya Miss East Africa ryari ryateguwe na Jolly ndetse na bagenzi be.

Uwitwa DC yagize ati “Ese niba koko Mutesi Jolly ari Murugamba rwo gushakira UBUTABERA/Kuvuganira abana b’Abakobwa kandi ni Ukuri nange ndamushyigikiye! Ariko se nkibaza kuki adahera kuri Umunyana Shanitah watsindiye ikamba rya Miss EastAfrica yateguwe na Mutesi Jolly nabo bafatanije, ko yasiragijwe akimwa Imodoka n’Amafaranga yatsindiye ? Cg UBUTABERA buhabwa Uwahohotewe n’Umugabo gusa ? Mumpugure!”.

Benshi cyane bagaragaje ko bashyigikiye uyu DC ndetse ko uwo Umunyana Shanitah nawe ari umukobwa nk’abandi bose.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Miss Umunyana Shanitah we yabonye ubutabera? Cyangwa ubutabera bukwiye abahohotewe n’Abagabo gusa? Umunyamakuru DC Clement yazuye akaboze kuri Mutesi Jolly amwibutsa ko na we hari umwali yariye imodoka

Abantu barindwi bagize umuryango bishwe batwikiwe mu nzu