izindi nkuru
Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Mutabazi
Mutabazi ni izina ry’igitsina gabo, rihabwa umwana w’umuhungu rifite inkomoko ku ijambo gutabara.
Uko risomwa: Mutabaazi
Ibisobanuro byimbitse
Gutabara: Bisobanura kugoboka umuntu usumbirijwe haba mu makuba, mu byago, ku rugamba n’ahandi.
Gutabara mu yindi mvugo bivuga kujya ku rugamba. Mutabazi ni uwagiye ku rugamba.
Umwanzuro
Akenshi bita umwana mutabazi iyo se yasigaga uwo mwana bamutwite agatabarira igihugu. Mutabazi rero ni urwanirira igihugu cye.
Ibi bisobanuro byatanzwe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC
