in

NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO

Musore wiba umwana, umukobwa nakwereka ibi bimenyetso uzamenye ko ashaka kukurya amafaranga || mukatire bwangu

Urukundo ni ikintu gitangaje kandi gishimishije cyane, ariko rimwe na rimwe, amarangamutima yawe ashobora kukugira impumyi, birakangira ubana n’uwo mudahuje. Ushobora kuba impumyi, ugahora uvunwa n’urukundo ukunda umuntu ukurikiye amafaranga cg ikofi yawe. Nyuma, ikofi yawe amaze kuyisahura, akaguta ugasigara umeze nk’uwataye ubwenge.

Tugiye kubabwira ibimenyetso bizakwerekako, umukobwa mukundana, agukurikiye kubera amafaranga ufite agukeneyeho,nubivumbura uzahite umusiga wenyine.

1.Aba ashaka kumenya amafaranga ufite

Iyo muri kuganira mwasohotse, usanga akubaza cyane ibijyanye n’amafaranga winjiza, uko angana ndetse nuko uyakoresha. Hita umenyako ari kwinjira mumutungo wawe, amenye uko agomba kukurya neza. Nyuma yo kumenya amafaranga ufite, azahita atangira kukwereka urukundo rudasanzwe agufitiye, utabonaga mbere yuko amenya amafaranga winjiza. Uratekereza koko urwo ari urukundo rw’ukuri rubyutswa nuko amenye amafaranga utunze uko angana? Nuko ashishikajye n’amafaranga yawe.

2.Agusaba amafaranga

Nibyiza cyane ko mugihe agize ikibazo, ari wowe nshuti ye yambere yizeye ahita yitabaza. Arakuguza cg akagusaba ubufasha. Ariko niba umukobwa ahoba agusaba amafaranga yo gukoresha umusatsi, amafaranga yo kugura inkweto, ayo kugura imyenda, uko telephone nshy ije akagusaba kuyimugurira, n’ibindi nkibyo. Ni byiza ko umenya neza ko ari kugukoresha kubera amafaranga yawe, nuzabona afite n’ibindi, uzamenyeko yabisabye abanda batari wowe. Nibyiza ko utangira kureba uko wafunga ikofi yawe.

3.Atekerezo ko mwahura agiye kugura ibintu

Iyo umubajije aho mwajya muri weekend, wumva akubwiyeko akumbuye kujya guhaha mu isoko. Nibyiza kujya mu isoko kujya guhaha, arko se ni ngombwa kujyanayo n’umusore? Niba akubwira atyo ukamuherekeza akaba ari wowe wishyura, n’ikindi gihe ukumva arakubwiye ko wamuherekeza guhaha, nshuti yajye, ni byiza ko watera intambwe usubira inyuma. Igihe utazaba ushobora kumuherekeza ngo wishyure, azashaka undo wamwishyurira bajyanye guhaha.

4.Wishyura mbere yo kugira icyo agukorera

Aha ntabwo dushatse kuvuga gusa igihe wamusaba ko mwishimana, nuko akakubwirako ugomba kugira amafaranga umuha kugira akwegurire umubiri we. Ahubwo burya harabo usanga n’igihe umusabye ko mwasohokana, azagusaba kubanza kumuha amafaranga ya ticket, ndetse n’andi arengaho, ukamera nkaho uri kumukodesha. Umukobwa nkuyu ntabwo aba agukunda, ahubwo aba ashaka kukugabanyiriza ikofi yawe, nirangira, ntimuzaba mugisohokana, ntanuburenganzira uzabona k’umubiri we.

5.Kwivumbura kudafite ishingiro

Igihe wanze kujyana nawe guhaha, igihe wanze kwishyura, igihe ubuze amafaranga yo kumuha ngo ajye muri salon, igihe wanze kumuha ikintu ashaka, ahita yirakaza bikomeye. Akakwanga, akakugora, agatangira kukumvishako utamukunda ko ariyo mpamvu wanga kumuha ibyo ashaka. Ese umuntu ugukunda ngo muzabane, mugira umuryango uhuje utahiriza umugozi umwe, wamubwirako ntamafaranga ufite, akakubwirako kuba udafite amafaranga aruko utamukunda? Niba uwo ukunda agukorera ibyo, menya ko uri igikoresha kimwinjiriza amafaranga.

6.Aba ashaka ibintu bihenze cyane

Ushobora gusanga umukobwa mukundana adakorera amafaranga menshi, ariko ugasanga aho aba hari ibintu byagaciro kanini, ndetse buri gihe asohokera ahantu hahenze cyane ubona hadahuye n’amafaranga yinjiza we ubwe. Ese ibyo ntibyakwereka ko hari abanda akoresha ngo abone amafaranga? Icyo kibazo ushobora kukirengagiza, ariko niba umukobwa mukundana buri gihe yifuza ibintu bihenze cyane nawe ubwe adafitiye ubushobozi, nibyiza ko ucunga ikofi yawe, ukitondera aho akwerekeza.

Nawe urabibona neza

Nibyiza ko wizera umutima nama wawe ijana ku ijana, kuko ukubonera byinshi utabonesha amaso. Singombwa ko ujya kubitekerezaho kugira uboneko umukobwa mukundana agukurikiye kubera ikofi wakoze. Ahubwo nuko kenshi abasore benshi bahitamo kubyirengagiza. Ariko niba ubyirengagije, nubwo mwabana, igihe cyose uzahora uri igikoresho cyo kujya kumushakira amafaranga. Nuyabura, azaguta, kandi umukobwa nkuwo, murugo ntazakubera umugore uzagufasha kugera ku iterambere, ahubwo azaba ugufasha amafaranga yawe yose urajya uba wakoreye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusaza w’imyaka 71 wiga mu mashuri abanza akomeje gutangaza abatari bake

Umwihariko wasanga mu nyama y’inkoko ikunzwe hanze aha