Bikunze kugorana kuba wabasha kugera ku byiyumvo byumwari by’umwihariko ukundwa n’abatari bake. Ni ngombwa rero ko wowe musore ukina amakarita yawe neza kurusha ba bandi nabo baba bamushaka kugirango umwegukane.
Izi ngingo zikubiyemo ibintu byagufasha musore ,bigerageze urebe.
1.Gerageza ukore ibintu bituma aseka
Mubwire ibyabaye bisekeje cyangwa ibintu bisekeje wasomye ahantu runaka, ibyo wabonye se aho wagiye unyura, ibyo bizatuma yishima aseke bityo naba yanarakaye ajye ahora yifuza kukubona ngo umubwire za nkuru zituma aseka.
2.Umva ibitekerezo bye
Abakobwa benshi ntibakunda abantubatumva ibitekerezo byabo, bityo rero niba wabonye amahirwe yo kuganira n’umukobwa ushaka gukunda mutege amatwi wumve ibitekerezo bye.
Kumutega amatwi witonze bizamushimisha kandi bitume akugirira ikizere, n’ubutaha ashake ko muganira kuko azaba aziko ujya umwumva bityo murusheho kuba inshuti.
3.Mwubahe nawe wiyubahe
Iyo ukigerageza gutereta umukobwa bitaracamo neza, ni ngombwa kumwumva no kumwubaha. Ntukitware mu buryo budakwiye kandi ujye wibuka uharanire guhora ufite ikinyabupfura, haba kuri we ndetse nawe ubwawe.
4.Mukorere utuntu duto
Kugira ngo utsindire umutima w’umukobwa, ntabwo ari ngombwa ko ukora ibimenyetso bikomeye. Ushobora kumwitaho mu bintu bito bikamushimisha.
5.Gerageza kumwiyegereza no kwigira inshuti ye ya hafi
Iyo umwiyegereje ukamuba hafi ndetse kurusha inshuti ze, umuganiriza, umufasha mu tuntu tumwe na tumwe n’ibindi, ni zimwe mu nzira zatuma umugeraho.
Gusa ariko ukirinda kumwereka ko ugamije kumusaba urukundo niba aribwo mugitangira kuvugana. Ibi bigenda bituma atangira kukwiyumvamo cyane, aho atangira kumva yifuza ko mwajya mukorana utuntu twinshi, bityo akazashiduka yagukunze mu buryo nawe atazi.
6.Mubwire ibyiyumvo byawe
Wimutinya mubwire ibyiyumvo byawe hari n’igihe ariho wabonera amahirwe yo gutuma agukunda mu buryo utakekaga.
7.Kumwoherereza ubutumwa bwiza mu gihe ubonye ayo mahirwe, ubutumwa bwawe ntabwo ari ubutumwa gusa ahubwo bitewe n’ikirimo byagufasha cyane.
8.Gerageza ku buryo abona ko uzi urukundo no gukunda
Abakobwa hafi ya bose bakunda abasore bafite urukundo kandi bazi no gukunda. Rwose ngo n’ubwo waba utari inshuti ye ariko ukamukorera utuntu runaka tumugaragariza urukundo arishima, ndetse agafata n’umwanya munini wo gutekereza ku byo wamukoreye.
Nko kumuherekeza ahantu runaka, kumenya niba yarakize niba ubizi ko yari arwaye,n’ibindi bishobora kumwereka ko wita ku bintu kandiibyo bihita bimwereka ko wamenya no kwita ku wo ukunda. Ibyo ukibuka kubikora udafite ibikabyo ndetse utanavuga byinshi, utuje.
9.Mugire Umwihariko bitume yumva ko adasanzwe kandi ujye wibuka kumwereka ko witaye ku bintu akora bimufitiye inyungu, niba akora businesi umwereke ko uyitayeho.