in

Musore uzicuza nureka uyu mukobwa akagucika mu buzima

Biragoye kubona umuntu ugukunda akagukundwakaza ndetse akakwereka urukundo uko bwije n’uko bukeye ,niyo mpamvu mu gihe ubonye umuntu nk’uwo uba ukwiye kumwakiriza yombi ndetse ntutume agucika.Muri iyi nkuru tugiye kureba ibyakwereka umusore ko umukobwa amukunda by’ukuri ndetse bikaba byatuma na we amukunda ubutamurekura.

1.Umunsi w’amavuko

Umukobwa ukwiyumvamo aba azi byinshi bikwerekeyeho kugeza ku munsi wavukiyeho cyangwa indi minsi ifite icyo ivuze mu buzima bwawe. Niba umunsi w’izihizaho italiki wavukiyeho ubonayashyashyanye , akanagutegurira impano kandi ihuje n’ibyo ukunda , ntakabuza aragukunda.

2.Kukwereka inshuti ze

Iki nacyo ni ikimenyetso kigaragaza umukobwa ugufitiye amarangamutima. Nubwo utaramubwira ko umukunda, akunda kukwereka inshuti ze. Uzatungurwa no gusanga hari abakuzi kandi wowe ari ubwambere muhuye, uzi impamvu? Ni uko ahora abakubwira ndetse abakuratira.

3.Aho ari hose yumva mwaba muri kumwe

Ibi bituma ahora gusaba ko mwajyana mu birori runaka, iminsi mikuru, amakwe yatumiwemo n’ahandi hanyuranye. Impamvu ibimutera ni ukugira ngo mube inshuti zihariye kurushaho, umubano wanyu ube wavamo urukundo rufatika.

4.Iyo wisanzuye ku bandi bakobwa ntabyishimira

Kuba hari abandi bakobwa mwagirana ibihe byiza bituma abura amahoro ndetse ukabona ko bimubanganamiye. Nubwo utigeze umubwira ko umukunda ariko we agufata nk’umukunzi we n’ubwo ntabyo yakubwiye. Kukubonana n’abandi bisa nkaho wamurutishije abandi. Hari n’ubwo usanga akubaza ibyo uba uganira na bo.

5.Ibiganiro by’urukundo

Kenshi iyo muganira akora uko ashoboye ngo muganire ibiganiro by’urukundo. Niba akunda kukubaza niba ufite inshuti y’umukobwa, ntakabuza ni uko ashaka ko ugira icyo wibwira.

Uzumva akenshi akunda no kukubaza uko umukobwa ukunda cyangwa wakunda yaba ateye n’imico igomba kumuranga. Ibi bimufasha kumva niba hari ingeso udakunda yaba afite yamubuza kukugiraho umukunzi.

6.Indoro

Umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo akureba indoro ya gira icyo umbwira. Uretse ko ijisho rikurebye nabi n’irikureba neza utabura kubitandukanya.

7.Ni umufana wawe ukomeye

Ibintu byose ukora arabyishimira kandi akabikwereka. Akora uko ashoboye ngo akwereke ko atandukanye n’abandi.

8.Yumva mwahorana

Nkuko hagati y’abantu bakundana bigenda,umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo aba yumva iteka mwahorana, muganira.

9.Iyo mugirana ikiganiro aba ahari wese

Niba umukobwa akunda guha agaciro ibiganiro mugirana ndetse ukabona bimushishikaje, nacyo twagishyira mu bimenyetso ko wamutwaye uruhu n’uruhande.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diamond Platnumz agiye gukora ibyananiye abahanzi batari bake

Clarisse Karasira yakorewe ibirori bya Baby shower (Amafoto)