in

Musore ,nukorera sheri wawe ibi bintu ntazifuza kuguca inyuma bibaho

Hari utuntu duto duto umusore ashobora gukorera umukunzi we ndetse akamwibagiza abandi bose bamwifuza.Muri iyi nkuru tugiye kurebera bimwe mu byo wakorera umukunzi wawe w’umukobwa maze ukamutwara umutuma kuburyo atakwirirwa yongera kwifuza abandi.

Mukore mu musatsi: Abakobwa aho bava bakagera bose bakunda umusore ubakora mu musatsi. Mu gihe mwicaranye muganire wamukora mu musatsi gacye, gusa ukirinda kuwangiza. Mu gihe kandi umukoze mu musatsi mubwire ko uwukunda kandi ko umubereye. Ibi bizamutera akamwenyu.

Mubwire ko ari mwiza: Numubwira ko ari mwiza bizatuma abona ko ugira igihe cyo kumwitegereza, n’uko bimutere akanyamuneza amwenyure kandi abigumane ku mutima ko umubonaho uburanga buhebuje.

Musome mu ruhanga: Abasore benshi baziko gusomana ari gusoma ku munywa cyangwa ku itama gusa,nyamara akabizu ko mu gahanga gafite ubusobanuro bukomeye bw’urukundo kuko ariko kagaragaza ko ukunda umukobwa ndetse umusoma mu gahanga ugamije kumwereka ko ikikugenza atari imibonano mpuzabitsina.Ibi nubikora bizashimisha umukobwa mukundana.

Jya umubwira ko umukunda buri munsi: Kuba umukobwa mukundana abizi ko umukunda ntibihagije, ahubwo jya uhozaho ubimubwira kuko biramushimisha. Ntukabimubwire rimwe na rimwe ahubwo jya ubimubwira kenshi kuko bimushimisha nubwo atapfa kukubwira ko abikunda gusa bimunyura umutima.

Niba afite agahinda, gerageza umubwire ko afite agaciro mu buzima bwawe kandi ko ibya mubabaje bitagomba kumuheza mu bwigunge:Iga kubana mu byiza n’ibibi n’umukobwa ukunda. Mu gihe yagize ahaginda mube hafi umuhumurize umwereke ko bishira kandi ukore ibishoboka umugarurire akanyamuneza.

Jya umushimira niba agukoreye agakorwa gato, kuko icyo kintu gito kiba gisobanura ibintu byinshi: Umukobwa mukundana nagukorera igikorwa icyo aricyo cyose yaba gito cyangwa kinini ujye wibika umushimire ubikuye ku mutima.Ibi nubikora bizamushimisha kandi binatume arushaho kugukunda.

Muririmbire akaririmbo n’iyo waba nta jwi ryiza ufite: Kuririmbira umukunzi ntibisaba ko uba uzi guhogoza cyangwa ufite ijwi ryiza,ahubwo uko ijwi ryawe rimeze kose gerageza umuririmbire niyo wamara umunota umwe gusa cyangwa amasegonda uririmba. Bishimisha cyane umukobwa bikanamwereka ko uzi kumutetesha.

Mwandikire utubaruwa: Muri iki gihe telefoni nizo zasimbuye amabaruwa abakundana bandikiranaga kera. Wowe mutungure umwandikire akabaruwo kariho amagambo y’urukundo ukamuhe. Ibi uretse ko bizamutungura cyane bizanamwereka ko wowe utandukanye n’abandi basore ndetse ko ukizirikana inzira z’urukundo za kera zitagikoreshwa na benshi.

Mufate ukuboko: Niba uri kugendana n’umukobwa cyangwa se mwicaranye, ujye ugerageza umufate akaboko kuko bizatuma yumva ko muri kumwe yemwe azumva ko ntacyabatanya bityo bimugarurire ibyishimo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Platini ashyize hanze ifoto iteye ubwuzu ari kumwe n’umwana we

Umukinnyi uri mu bakomeye mu Rwanda yasoje kwiga kaminuza