Ibi ni bimwe mu binyoma abakobwa bakunze kwifashisha ngo babone ibyo bifuza ku basore cyangwa abagabo:
1.Ndatwite
Abakobwa bakura ibyinyo bakunze kubeshya abasore bifatiye, ko batwite kugira ngo babone uko babasaba amafaranga yo kujya kwa muganga, cyangwa se kugira ngo babone uko bagura ibyo kurya kugira ngo umwana azakure neza. Iyo umusore adafite gahunda yo gufasha uwo yateye inda, akora uko ashoboye akamuha amafaranga yo gukuramo iyo nda. Hari abakobwa baka abasore amafaranga yo gukurishamo inda kandi badatwite.
2. Tugiye gutandukana kuko utanyitaho
Hari abakobwa babura aho bahera ngo babashe kubona amafaranga bifuza ku musore cyangwa umugabo bacuditse, maze bagahitamo kumubwira ko igisigaye ari ugutandukana mu rukundo rwabo rugasenyuka kuko ngo nta kintu gifatika umusore amukorera. Hari bamwe mu basore bahita barekura akayabo kugira ngo urukundo rudasenyuka.
3. Mfite amasabukuru anyuranye muri iki gihe
Abakobwa bamwe na bamwe bakunze kubeshya abakunzi babo ko hari isabukuru bizihiza y’ikintu runaka, bakababwira ko bakeneye amafaranga kandi nyamara atari ukuri. Akenshi babivuga bitunguranye kugira ngo umusore bakundana atahagera agasanga ntabyabaye.
4. Ndarwaye nabuze uko njya kwa muganga
Hari bamwe mu bakobwa babeshya abakunzi babo ko barwaye indwara nabo bayobewe iyo ari yo, bigatuma babasaba ubufasha bw’amafaranga ngo babashe kujya kwivuza kandi nyamara batarwaye. Iyo umusore abyumvise rero hari uhita amwoherereza amafaranga ngo ajye kwivuza, ayo akaba arayariye.
5. Natakaje telefone yanjye imuhira
Akenshi hari bamwe mu bakobwa babura ahandi bahera ngo babashe gukura amafaranga ku bakunzi babo, bagatira telefone bakabahamagara ngo bababwire ko telefone zabo zatakaye. Akaba abonye aho ahera agusaba ko niba umukunda koko wamufasha akabona indi. Nyuma wamara kumuha amafaranga yo kugura indi, akazakubwira ko iya mbere yaje kuyibona.
6. Nabuze amafaranga yo kwishyura inzu
Hari abakobwa bamwe na bamwe bikodeshereza amazu, ugasanga igihe akeneye amafaranga, ariyambaza umukunzi we ngo amufashe kubona ayo kwishyura ubukode. Iyo bimaze kuba akamenyero hari ubwo umukobwa asaba umukunzi we amafaranga kandi ukwezi ko kwishyura kutaragera, ubwo akaba ayamukuyeho bitamuruhije.
7. Mfite umushinga nshaka ko umfashamo
Akenshi hari abakobwa babeshya abakunzi babo ko babonye imishinga yo gukora kugira ngo ibinjirize amafaranga. Akaba yabwira umukunzi we ko yamufasha kubona amafaranga kugira ngo ayashore muri uwo mushinga, akamwizeza ko azayamwishyura buhoro buhoro, kenshi birangira atayamwishyuye, maze akamubeshya ko yahombye.
8. Nta mafaranga yo guhamagara mfite muri telefone
Hari abakobwa bakunda gusaba cyane abakunzi babo amafaranga yo kwifashisha mu guhamagara, kandi atari cyo ayashakira, cyangwa yanayabona akayakoresha mu guhamagara abandi batari umukunzi we. Hari bamwe mu basore baba barashyizwe n’abakunzi babo b’abakobwa ku kamenyero ko kubagurira amakarita yo guhamagara ya buri munsi, ugasanga mu kwezi hagenda akayabo.
Aya ni amayeri 8 gusa mu yandi mayeri menshi cyane, akunze gukoreshwa n’abakobwa bakura ibyinyo ku basore bakundana kugira ngo babakureho ibyo bararikira, gusa akenshi ibyo bijyana n’umuco wamamaye wa “Mpa nguhe” kuko abasore nabo akenshi baba bishakira kuryamana n’abakobwa bari inshuti, bikaba byatuma atitangira mu kurekura amafaranga kuko aba yibwira ko hari aho ari buyagarurize.
Src: Inyarwanda