in

NDASETSENDASETSE

Musore, ngaya amayeri abakobwa basigaye bakoresha bashaka kurya abasore amafaranga ||urarye uri menge.

Hari amayeri abakobwa bakoresha iyo bashaka amafaranga ku abahungu bakundana ariko bakabura aho babihera:

1.Ntacyo mfite

Kugira ngo umukobwa yumvishe umuhungu bakundana ko akennye nta kintu ariho,usanga ahora arira,icyo avuze cyose akazanamo ibintu by’ubukene cyangwa ubushomeri afite kugira ngo umuhungu yumve ko bimeze nabiagire icyo akora.

Urugero : Yewe noneho ubukene buranyishe nabuze nuko njya kwisukisha pe. Aha aba ashaka ko wamuha amafaranga akajya muri salo kwisukisha cyangwa gusokoresha imisatsi.

2.Nkeneye ubufasha

Iyo nta bushobozi umukobwa afite bwo kwikemurira ikibazo akeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose ariko cyane cyane iyo ari ibijyanye n’amafaranga, aho kubwira umusore bakundana ngo ayamuhe usanga yivugisha abica ku ruhande n’amasoni menshi akabivuga nk’uzimiza ngo amufashe.

3.Ntera inkunga

Mu gihe umukobwa afite ikibazo runaka kimukomereye gikeneye amafaranga kandi akabona ntayo yabona, nta kundi ari bugenze uretse kuba yashakira igisubizo ku muhungu bakundana ngo abashe gukemura ikibazo, ahitamo kubimubwira mu kinyabupfura ko akeneye inkunga imuturutseho.

Urugero: Erega banyibye telefoni ni ukuntera inkunga nkagura indi. Hari ubwo aba ashaka ko umugurira indi cyangwa ukamuha amafaranga akayigurira.

4.Nabuze ubushobozi

Iyo umukobwa ukeneye ubufasha ku muhungu w’inshuti ye,ntakunda kubivuga neza ahubwo usanga yivugisha nk’ufite amaganya kugira ngo yumvishe umuhungu ko abababaye ko yabuze uburyo bwo kwikemurira akabazo runaka.ibi akunda kubivuga iyo ako kabazo azi ko umuhungu nawe hari icyo akaziho,akabyivugisha atyo kugira ngo yumve ko kamubabaje.

Urugero: Nari kuza kugusura ariko nta tike. Aba ashaka ko umuha amafaranga runaka akeneye cyangwa n’iyo tike koko niba yari afite gahunda yo kugusura.

5.Nguriza

Iyo umukobwa afite ikibazo akaba akeneye amafaranga kandi akumva nta wundi atari umusore bakundana, akabona ari we wabasha kugira icyo amumarira atangira kumubwira ko ashaka ko yamuguriza akazamwishyura mu gihe runaka kugira ngo atumva ko ari ukumusaba.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru atari meza kuri Anita Pendo||ibimubayeho birababaje (Video)

Umugore ufite ikibuno kinini yakizungurije mu rusengero abagabo bava mu gakiza(Video)