Musore, waba warigeze wibaza uko watuma umukobwa wifuza agukunda bizira uburyarya kandi nta mafaranga wakoresheje utereta?
Nubwo amafaranga bagizwe kimwe mu gikoresho cyo kwifashisha ngo ubone umukunzi, turakunyuriramo zimwe mu nzira wakoresha kugirango umukobwa agukunde kandi rwose nta mafaranga wagiye urata.
Dore zimwe mu nzira 5 wakoresha, ukegukana umukobwa wabengutswe.
1. Musore, ugomba kuba umusore ufite intego kandi uri ku murongo, burya abakobwa ntago bakunda abasore ba birihanze kandi ubona bajagaraye.
2. Ugomba kuba ugira urukundo kandi ukamuvugisha umwereka amarangamutima.
3. Musore ugomba gutuma umukobwa muri kumwe aseka. Iyo utumye umukobwa aseka bituma ahora yibuka ibihe byiza mwagiranye ndetse akagukumbura.
4. Musore menya kuganira n’umukobwa, wituma mubura ibyo muvuga cyangwa ngo umubaze ibibazo asubiza Yego cyangwa Oya.
5. Mwiteho igihe akeneye ubufasha kandi igihe agukeneye akubone kuko burya gukundana bya nyabyo bihera kubanza kubaka ubushuti busanzwe.