Hari ibintu byinshi abakobwa n’abagore badakunda ku bantu b’igitsina gabo aho bava bakagera, ndetse 99% by’abakobwa ntibabikunda.
Bimwe muri ibyo bintu ni ibi bikurikira.
1. Urugomo: abakobwa aho bava bakagera ntibakunda abasore bagira urugomo, muri make batajya batanga umutekano.
2. Kudaha abandi icyubahiro : abakobwa ntibakunda abasore basuzugura abandi.
3. Kutamenya kuganira : abakobwa bakunda umusore uzi kuganira no kumenya uko asubiza umubajije ikintu runaka ndetse no kumenya gukemura ibibazo.
4. Kuba umuhemu : Abakobwa ntibakunda abasore bakunda guhemuka.
5. Kuba umurakare : hari ubwo usanga umusore ahora arakaye, ibyo nabyo ntibabikunda.
6. Kutagira inzozi n’inego : abakobwa bakunda abasore bafite inego mu buzima bwabo.
7. Kutita ku isuku y’umubiri : iki cyo abakobwa bacyanga urunuka.
8. Kutagira amaranga mutima mu rukundo.
9. Kutaba umugwaneza : hari abasore usanga bafite imitima yabaye nk’amabuye ugasanga adashobora gufasha umuntu ufite ikibazo, ibyo nabyo babyanga kubi.
10. Kudafata inshingano : abakobwa banga abasore bihunza inshingano zibareba.