in

Musenyeri Musengamana Papias yasuye abana bagororerwa muri Gereza ya Nyagatare ndetse anabaha amasakaramentu arimo no kubatizwa – AMAFOTO

Umushumba wa Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Musengamana Papias, yiyemeje gukora ibishoboka byose, agafasha abana bari kugororerwa mu Igororero rya Nyagatare gusurwa n’ababyeyi babo nyuma yo kumenya ko abenshi badasurwa.

Yabyiyemeje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024, ubwo Kiliziya Gatolika, Diyosezi ya Byumba yasuraga abana bari kugororerwa mu Igororero rya Nyagatare, hagamijwe gusangira na bo iminsi mikuru.

Abo bana kandi banahawe amasakaramentu arimo gukomezwa, kubatizwa, guhabwa ukarisitiya n’andi.

Musenyeri Musengamana yavuze ko kuba aba bana badasurwa n’ababyeyi babo ari ikibazo gikomeye akaba ari yo mpamvu bagiye gufatanya n’izindi nzego mu kugishakira umuti.

Ati “Ni ikibazo buriya gikomeye kandi n’ubuyobozi bwa RCS twagiye tubiganiraho bakavuga bati ‘aba bana bari hano ntabwo basurwa; nka Diyoseze Gatolika tubinyujije muri za paruwasi no muri Caritas by’umwihariko, turifuza gushishikariza ababyeyi kuzajya baza gusura aba bana.”

“Turateganya kujya dukora ubukangurambaga muri za paruwasi tukajya mu miryango remezo tukabaganiriza bakumva ko turi kumwe na bo.”

Yakomeje avuga ko banateganya uko Diyosezi yajya izana n’ababyeyi gusura abana babo. Abakomoka mu yandi ma Diyosezi na bo ngo bazafatanya n’aho batuye ku buryo babakangurira gusura abana babo mu rwego rwo kubereka ko nubwo bagonganye n’amategeko ko bakibafitiye icyizere cy’uko bahinduka.

Musenyeri Musengamana yavuze benshi mu babyeyi usanga baba bakirakariye abana babo kuko mbere yuko bafungwa wenda bitwaraga nabi, abandi bakaba nta bushobozi bafite bwo kubasura.

Yavuze ko ibi byose bazabiganiraho ku buryo aho bibaye ngombwa n’ubushobozi bwatangwa ariko ababyeyi bagasura abana babo.

Komiseri Mukuru wungirije wa RCS, DCG Rose Muhisoni, yavuze ko kwita ku bana bagororerwa i Nyagatare harimo no kuba bahabwa amasakaramentu n’amadini basengeramo ngo hari byinshi bibafasha birimo kumva ko bitaweho.

Ati “Abana n’abandi bantu bose iyo bari mu Igororero ntabwo ari iherezo ryabo, bakomeza gahunda zose nk’uko n’abandi bantu bari hanze babyemerewe. Tuba tubategura kugira ngo nibasubira mu muryango Nyarwanda bazashobore kugendera kuri gahunda zindi nk’Abanyarwanda.”

Yavuze ko icyo Leta yifuza muri aba bana ari uko bagororoka, bakiga ndetse bakaba abatangabuhamya kuri bagenzi babo mu kurwanya ibyaha.

Uwizeyimana Clementine utuye mu Karere ka Kamonyi, ufite umwana wakatiwe gufungwa imyaka itatu, yavuze ko yishimiye ko umwana we yabashije kubatizwa.

Yavuze ko mu myaka mike amaze ari kugororwa hari impinduka zigaragara mu myitwarire ye.

Kuri ubu Igororero ry’abana rya Nyagatare riri kugororerwamo abana 539 barimo abahungu 504 n’abakobwa 35. Abana bahagororerwa ni abari hagati y’imyaka 14 na 18. Iyo bahageze bafashwa kwiga amasomo asanzwe n’imyuga.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yatangiye gushaka urwitwazo? Umutoza wa APR FC ntiyishimiye uburyo ikipe ye yapangiwe imikino muri Mapinduzi Cup

Ibanga mu gutuma uruhu rwawe rudasaza vuba