Musengamana Béatha, wamamaye mu ndirimbo Azabatsinda Kagame, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we, Niyonshuti Valens. Bombi bari bamaze imyaka 12 babana binyuranyije n’amategeko, ariko kuri uyu wa 20 Gashyantare 2025, bahamije isezerano ryabo mu biro by’Umurenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi.
Uyu mugore uzwi cyane muri muzika yakoze indirimbo Azabatsinda Kagame mu 2024, ashyigikira Perezida Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu. Indirimbo ye yamuhesheje igikundiro ndetse yatumye anagirirwa icyizere cyo kuririmba mu birori byo kwamamaza no kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame.
Musengamana yavuze ko anejejwe no gusezerana mu mategeko n’umugabo we, ati: “Ndishimye gusezerana n’umugabo wanjye, ndishimye cyane.” Na we yavuze ko nyuma yo kubitekerezaho, basanze ari ingenzi gukomeza urukundo rwabo mu buryo bwemewe n’amategeko. Ibindi birori by’ubukwe bwabo biteganyijwe mu mpeshyi ya 2025.
Indirimbo Azabatsinda Kagame yahinduye cyane ubuzima bwa Musengamana Béatha, kuko uretse kumenyekana, yahise anahabwa inzu yo guturamo mu Murenge wa Nyamiyaga. Iyo ndirimbo yayikoranye n’itsinda Indashyikirwa mu Mihigo, rigizwe n’abaririmbyi n’ababyinnyi bo muri Kamonyi. Iri tsinda ryashinzwe mu 2023, mu gihe biteguraga ibirori byo gutaha ku mugaragaro amazi meza yubakiwe abaturage bo mu Kagari ka Kidahwe.


