in

Musanze:Umugabo wari waravuye mu ishuri muri 2006 yiyemeje gusubira ku ishuri akigana n’imfura ye mu mashuri abanza(Amafoto)

Umugabo wari waravuye mu ishuri muri 2006 yiyemeje gusubira ku ishuri akigana n’imfura ye mu mashuri abanza.

Uyu mugabo uvuga ko kuba yigana n’umuhungu we bitamuteye ipfunwe, ahubwo ari amahitamo meza nyuma yo kwitegereza iterambere ry’igihugu n’isi muri rusange, agasanga mu bihe bizaza kugera kuri iryo terambere utarize iri inzozi ritazasohora.

Mwangaguhunga Aimable yiga mu mwaka wa gatandatu ku Ishuri Ribanza rya Migeshi mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, akigana n’umuhungu we w’imfura.

Yavuye mu ishuri mu mwaka 2006 nyuma yo gukora ikizamini cya Leta agatsinda, ariko ntagire amahirwe yo gukomeza kubera ibibazo byari mu muryango avukamo, n’inshingano zahise ziyongera bituma adakomeza kwiga.

Asanga n’ubwo yakerewe kugaruka ku ishuri bidateze kumuca intege, kuko yaje yabiteguye kandi afite intego yo kugera kure.

Ikigo cy’Amashuri cya Migeshi kigaho abana barenga 1000, abenshi bari mu cyiciro cy’imyaka itatu kugera kuri 15, kandi abo bose ngo usanga Mwangaguhunga abisanzuraho kandi bagakina imikino itandukanye, isanzwe ihuza abana biga mu mashuri abanza.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Rayon sport Fc yerekeje hanze u Rwanda

Umunyamakuru wa Radiotv10 Kazungu Clever yatangaje ikipe aha amahirwe yo kwegukana Igikombe cy’isi