in

Musanze: Umushoferi yagonze urutsinga maze abaturage bashatse kumwishyuza ahita azana umuhoro ashaka kubatema maze nabo birwanaho bamenagura ibirahure by’imodoka ye

Musanze: Umushoferi yagonze urutsinga maze abaturage bashatse kumwishyuza ahita azana umuhoro ashaka kubatema maze nabo birwanaho bamenagura ibirahure by’imodoka ye.

Mu kagari ka Garuka mu murenge wa Musanze ho mu karere ka Musanze, Abaturage bashwanye n’umushoferi bamena ikirahure cy’imodoka yari atwaye, nyuma yaho yari agonze urutsinga rujyana amashanyarazi mu rugo rw’umuturage.

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ipakiye inka yagonze urutsinga rw’umuturage ni uko maze abaturage bashatse kumwishyuza ahita azana umuhoro ashaka kubatema.

Ubwo yamaraga kugonga urwo rutsinga, yahungishije imodoka ye gusa abaturage bahise basigarana umutandiboyi we ni uko maze uwo umushoferi agarukana umuhoro aje gutabara umukozi we.

Yagarutse akanga abaturage maze nabo mu kwirwanaho, bahise batoragura amabuye bayateragura imodoka ye bamena ibirahure.

Abaturage bemeza ko uwo umushoferi yazanye umuhoro mu gihe uwo mushoferi na we yabwiye BTN TV ko na we hari umugabo wamwirukankanye n’umuhoro.

Ubuyobozi bw’akagari ka Garuka bwaje guhosha ayo makimbirane, butegeka abamennye ikirahuri cy’imodoka kukishyura.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Butera Knowless yagaragaye ameze nk’inkumi y’imyaka 18 y’amavuko maze abakunzi be bagaragaza imba mutima zabo bitewe n’uburyo yasaga -AMAFOTO

Gatsibo: Umusore waketsweho ubujura yakubiswe udufuni mu ngingo ndetse banamutema ku matwi bikozwe n’umuyobozi ushinzwe umutekano