in

Musanze : Umugabo yibye Inka ayijyana kuyihisha mu buriri bwe ngo hatagira uyica iryera.

Mu Kagari ka Muharuro, Umurenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 29 y’amavuko ukekwaho kwiba inka akayihisha mu buriri bwe.

Amakuru dukesha Kigali Today avuga ko mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024, ari bwo umuturage wo mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, yaje mu Murenge wa Gashaki Akarere ka Musanze ashakisha inka ye yibwe

Ngo Nshimiyimana Samuel wibwe inka, yageze kwa Nsengiyumva atangira kubona ibimenyetso by’uko ari we ushobora kuba yayibye, abaturage barahurura bakimubaza ko ariwe waba yibye iyo nka ahakana yivuye inyuma, aribwo inka yamutengushye irabira bagwa mu kantu.

Inka ikimara kwabira, Nsengiyumva yahise abaca mu rihumye ariruka arabacika, binjiye mu nzu basanga inka iri ku buriri bwe yayitwikije supaneti.

Uyu mugabo akomeje gushakishwa ngo ashyikirizwe Urwego rw’Ubugenzacyaha

Isoko : Isimbi

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali -Rwampara imodoka yo mu bwoko bwa bus yarenze umuhanda igwa munsi y’umugunguzi -Amafoto

Kapiteni wa Police FC yatangaje igihe ashobora gukorera ubukwe n’umukunziwe Umutesi Tracy.