Umugabo w’imyaka 28 wo mu Kagari ka Nyonirima, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, ari mu maboko y’Ubugenzacyaha, nyuma yo gutema umugore we ku zuru akamukomeretsa, bapfa ko umugore yamubujije kugurisha isambu mu buryo batumvikanyeho.
Ngo umugore akimara kubuza umugabo kugurisha isambu, umugabo yagiye kunywa ataha yasinze, bagirana amakimbirane yabyaye urugomo rwaviriyemo gukomeretsa umugore we.
Bacyumva urusaku muri urwo rugo, umugore yiruka anatabaza, abaturage barimo n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Bazizane uwo muryango utuyemo, ngo baratabaye basanga umugore aravirirana amaraso ku zuru, ari nabwo umugabo yahise yikingirana mu nzu, DASSO imukinguje imusangana umuhoro yari amaze gutemesha umugore.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyonirima, yabwiye Kigali Today, ko icyo kibazo cyaturutse ku makimbirane aturuka ku businzi n’imitungo.
Ati “Ni amakimbirane aturuka ku businzi n’imitungo. Bivugwa ko umugabo yari yasinze hanyuma kubera ko hari ubutaka umugabo yashakaga kugurisha atabyumvikanyeho n’umugore we, ni cyo cyaba cyarabaye intandaro y’urwo rugomo, umugabo atema umugore we”.
Arongera ati “Byabaye hakiri ku manywa, abaturage bumvise umugore atabaza ahunga baratabara natwe baraduhamagara, dusanga umugabo yatemye umugore ku zuru aravirirana. Umugore yahise agezwa ku kigo Nderabuzima cya Kinigi aho agenda yoroherwa, mu gihe umugabo ari kuri Polisi Sitasiyo ya Kinigi mu Bugenzacyaha”.
Uwo muyobozi yibukije abaturage cyane cyane abashakanye ko bafite uburenganzira bungana ku mitungo, mu gihe ari umugore n’umugabo, kuko ayo makimbirane yatewe n’ahantu umugabo yashakaga kugurisha ariko atabyumvikanyeho n’umugore, bitera umugabo gukomeretsa umugore we.
Yibukije abaturage kandi ko bagomba kunywa inzoga mu bushishozi, birinda ubusinzi bushobora kubakururira ibyago.
Ivomo: Kigali Today