in

Musanze! Ibisambo byigabye ku banyeshuri ba Kaminuza birabacyucyura gusa nyuma y’icyo gikorwa ibyabibayeho byatumye biri kwicuza icyatumye bakora ibyo bikorwa

Musanze! Ibisambo byigambye ku banyeshuri ba Kaminuza birabacyucyura gusa nyuma y’icyo gikorwa ibyabibayeho byatumye biri kwicuza icyatumye bakora ibyo bikorwa.

Mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa Gatatu tariki ya 26 Nzeri 2023, Nibwo abajura binjiye mu nzu icumbikamo abanyeshuri babiri biga muri INES-Ruhengeri mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza Akarere ka Musanze, biba ibikoresho byabo bitandukanye birimo imashini ya Laptop, imyambaro n’amavarisi.

Amakuiru avuga ko, Abo banyeshuri babiri bibwe bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo bakimara kumva ko batewe n’abajura, batabaje irondo rirabatabara, babiri muri abo bakekwaho ubujura bahita bafatwa.

Ibikoresho byibwe birimo, imyambaro n’ibikapu nibyo byamaze gufatanwa abo bakekwaho ubwo bujura, mu gihe Laptop igishakishwa.

Aya makuru kandi yahamijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhengeri, Ally Niyoyita,avuga ko bamaze gufata babiri bakekwaho kwiba abo banyeshuri, bakaba bamaze gushyikirizwa Polisi Sitasiyo ya Muhoza nkuko Kigali Today ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati “Abo banyeshuri bakimara guterwa n’abajura, batabaje irondo rihita ribatabara, bamwe mu bakekwaho ubwo bujura barafatwa, aho bamaze gushyikirizwa Polisi Sitation ya Muhoza, bimwe mu byo bari bibye nabyo byafashwe”.

Uwo muyobozi yagarutse ku mutekano w’abaturage, by’umwihariko kuri abo banyamahanga, ati “Ubundi iyo abakekwaho kwiba bafashwe, na bimwe mu byo bibye bikaboneka ni kimwe mu bitanga ihumure ku baturage. Ni inshingano zacu zo kubacungira umutekano, cyane cyane ko ari n’abanyamahanga”.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Byose biva mu gusenga! Bushali yavuze ibanga akoresha kugira ngo yitware neza kuri buri rubyiniro agiye gutaramiraho

Umunyamakuru wa televiziyo n’aradiyo ikomeye mu gihugu akomeje kuza ku isonga mu kwambara neza mu banyamakuru