Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Nzeri 2023 mu Mudugudu wa Rurembo Akagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze habereye impanuka y’imodoka.
Iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yaturukaga mu muhanda wa Rubavu yerekeza i Musanze, yahirimaga mu muhanda bituma igonga ikamyo ya rukururana n’imodoka yo mu bwoko bwa RAV4.
Amakuru aturuka muri aka Karere avuga ko iyo modoka ya HOWO yari ipakiye umucanga iwukuye mu Byangabo, noneho umushoferi wari uyitwaye, bikekwa ko yaba yananiwe gukata ikorosi kubera umuvuduko mwinshi yagenderagaho, ihita ihirima mu muhanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza wemeje aya makuru yavuze ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe numuvuduko mwinshi.
Yagize ati “Turacyakurikirana ngo tumenye neza intandaro y’impanuka. Gusa tugendeye ku busesenguzi bw’ibanze twegeranyije kugeza ubu, urebye n’aho iyo modoka yagiye ifatira za feri, dukeka ko umushoferi yaba yihutaga noneho yagera mu ikorosi akananirwa gukata, imodoka irahirima”.
SP Mwiseneza yaboneyeho kuburira abatwara ibinyabiziga kujya birinda umuvuduko mu gihe batwaye ibinyabiziga nkuko Kigalitoday ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ati: “Hari igihe bamwe mu bashoferi birara cyane cyane nk’iyo bageze ahantu hatari camera, bakagendera ku muvuduko wo hejuru ”.
Kugirango iyi modoka ivanywe mu muhanda cyane ko yawufunze mu gihe cy’amasaha abiri, hifashishijwei mashini ya rutura mu guterura ibintu biremereye, yaje kuyivanamo umuhanda wongera kuba nyabagendwa.
Ntamuntu iyi mpanuka yahitanye cyangwa ngo ayikomerekeremo usibye uwari utwaye RAV4 wumvise atameze neza ajyanwa ku kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Gataraga cyegeranye n’aho impanuka yabereye.