in

Musanze: Cya Gitera cyategaga abagore cyikabakorakora gishaka kubasambanya bacyishe cyitimaze irari bahita bagitaba

Cya Gitera cyategaga abagore cyikabakorakora gishaka kubasambanya bacyishe cyitimaze irari bahita bagitaba

Igitera cyari cyimaze iminsi cyibangamiye umutekano w’abaturage, yiciwe mu Karere ka Gakenke.

Iki Gitera bikekwa ko cyaba cyaratorotse Pariki ya Gishwati, cyagaragaye mu Mirenge ya Rusasa na Mataba mu Karere ka Gakenke, nyuma y’iminsi yari ishize kigaragaye mu Mirenge ya Muhoza, Kinigi na Musanze.

Abatuye mu Karere ka Gakenke, bafashe umwanzuro wo kucyicira mu Mudugudu cyari kimazemo iminsi wa Muhororo, Akagari ka Gikombe, ku wa Mbere tariki 26 Kamena 2023.

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba, Dunia Saa’d.

Ibyo bimaze kuba banahise bagitaba muri ako gace. Dunia ashima abaturage kuba barabaye maso, bakicungira umutekano.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hemenyekanye ikipe izakina na Rayon Sports kuri Rayon Day( umunsi wa Rayon Sports)

Akatabuze mu rutoki ni amakoma! Abeddy na Pitchou bananije Rayon Sports bituma ibasimbuza izindi nkorokoro – AMAFOTO