in

Musanze: Barindwi bafunzwe nyuma yaho bafashe umugabo bakamutema nkabatema ibigori

Abagabo barindwi bo mu Kagari ka Ruyumba mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze batawe muri yombi nyuma y’urupfu rw’umugabo witwa Nsengiyumva Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko wishwe atemaguwe mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri tariki 10 Mutarama 2023.

Umurambo wa Nyakwigendera Nsengiyumva Emmanuel wabonetse mu Mudugudu wa Gasiza mu Kagari ka Ruyumba mu Murenge wa Nkotsi mu gitondo cyo kiri uyu wa kabiri tariki 10 Mutarama 2023.

Nyuma y’urupfu rw’uwo mugabo, abagabo batatu bahise batabwa muri yombi ngo bakorweho iperereza naho abandi bane bagombaga kurara irondo muri iryo joro n’abo batabwa muri yombi ngo bahanirwe uburangare bagize ku irondo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mc Buryohe yakiriye Miss Uwase Muyango nk’umunyamakuru mushya usimbura Bianca Baby amurisha igisheke(Amafoto)

Mu buryo bukomeye Shaddy Boo yishongoye ku bantu gusa yarahasize agatwe kubera imijugujugu yatewe