Twizerimana Innocent utuye mu Kagari ka Cyabagarura, mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze arakekwaho gutorokana amafaranga arenga miliyoni 17Frw y’ikimina cyari kigizwe n’abaturage barenga 300.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukuboza 2022 nibwo inkuru y’itoroka ry’uyu mugabo yamenyekanye maze abaturage barenga 300 biyambazaga ubuyobozi bw’Akagari bavuga ko uwari Perezida w’ikimina cyabo Twizerimana Innocent yatorokanye amafaranga yabo arenga miliyoni 17Frw.
Aba baturage bari bahawe iyo tariki ngo baze kugabana ayo bagejejemo, maze baza gusanga Innocent adahari, ndetse n’agasanduku n’igitabo bandikwamo byose barabibura ni nyuma yaho aya mafaranga yabikwaga kuri konti ya Twizerimana Innocent.
Kuri ubu Twizerimana Innocent bikekwa ko yatorokanye amafaranga arenga miliyoni 17Frw y’ikimina cy’abaturage yari abereye Perezida, aracyashakishwa kuko atari yaboneka ndetse na telefoni ye igendanwa ikaba idacamo.