in

Muri Nakuru! Umugabo yibese umugore we maze ajya gusezerana n’undi mugore gusa byaje kuragira ari amarira gusa gusa

Muri Nakuru! Umugabo yibese umugore we maze ajya gusezerana n’undi mugore gusa byaje kuragira ari amarira gusa gusa.

Umugore yateje akavuyo mu bukwe nyuma yo gufata umugabo we yagiye gusezerana n’undi mugore kandi ataratandukana n’uwambere bituma ubukwe buhagarara kugeza ubwo Polisi ariyo yaje guhosha izo mvururu ahitwa Nakuru muri Kenya.

Uyu mugore witwa Rose Ongachi, utuye mu ntara ya Nakuru muri Kenya, yafashe umugabo we ubwo yari mu gisharagati n’umugeni bari bamaze gusezerana nyamara yataye umugore bamaranye imyaka 22 babana.

Uyu mugore Rose Ongachi, yagize ati” Uyu mugabo yantanye abana ajya gushaka undi mugore nyamara azi neza ko tumaranye imyaka 22 tubana, abana bange babuze ubushobozi bwo kwiga mu gihe se yahisemo kunta akajya gukora ubukwe n’undi mugore. ”

Umugabo yataye umugore bamaranye imyaka 22 ajya gukora ubukwe n’undi mugore.

Nyuma yoguteza akavuyo, byabaye ngombwa ko hitabazwa Polisi ngo haboneke umutekano.

Nyuma yaho Polisi ihosheje ako kavuyo, nibwo ubukwe bwakomeje abari mu biriro bakomeza kuryoherwa n’ubwo bukwe.

Gusa ntabwo hatangajwe niba uwo mugore yahise ajyanwa na Polisi cyangwa niba yahise asubizwa mu rugo rwe ngo areke abageni bakomeze n’ibyishimo byabo.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nubwo asa nk’uwibagiranye ariko nti byamubujije guca agahigo muri African

Kamonyi; Police yarashe umugabo abaturage bariruhutsa