in ,

Ibintu utazi kuri Miss Doriane uvuga ko gutakaza ubusugi atari amahano

 

Kundwa Doriane uvuka ku babyeyi Kanuma Gaspard na Mukandoli Tabita, yavukiye ahitwa i Nyamirambo mu murenge wa Rwezamenyo mu mujyi wa Kigali ,ariko kuri ubu we n’umuryango we batuye mu Karere ka Kicukiro.

 

Kundwa Doriane wavutse taliki 21 Mata 1995 ni umukobwa mwiza w’inzobe,ushinguye,useka neza akagira amenyo y’urwererane mu ishinya nziza ya igikara ,akaba bucura mu bakobwa bane avukamo. Iyo umureba mu maso mu kugusubiza,Kundwa Doriane agusubizanya gutekereza cyane.

Kundwa Doriane amashuri ye yose yayize mu mujyi wa Kigali,abanza ayiga muri ESCAF Primary School Rwampala,ayisumbuye ayahera muri Notre Dame des Citeaux,akomereza muri Lyecee de Kigali, arangiriza muri Glory Secondary School mu ishami rya MCB(Imibare ubutabire n’ibinyabuzima.) ndetse ubu byavuzwe ko agiye kwiga Ubutegetsi i Toronto.

Mu mafoto reba Kundwa Doriane ukunda kwambara amapantalo y’ama jeans n’udupira tumwegereye,marike(marque) ya Pollo,Calvin Klain na Louis Vouitton. Bikaba byiza iyo ari mu mabara nk’umweru cyangwa umweru n’umukara bivanze bikaba akarusho ku ibara rya Violet. Akunda kwitera umubavu wa Riri ya Rihanna.

 

Mu mwaka wa 2015 aganira n’igihe yabajijwe ku bijyanye n’ubusugi cyangwa ubumanzi maze asubiza gutya”Ubusugi cyangwa ubumanzi ni umuco yego, ariko hari igihe umuntu akurira ahandi batabiha agaciro bigatuma akura yumva ari ibisanzwe bitandukanye cyane n’umuco wacu hano mu Rwanda….Kuba kuri ubu umukobwa yatakaza ubusugi cyangwa umuhungu ntabe imanzi simbibonamo ikibazo. Ntabwo umuntu yajyaho ngo abavume cyangwa abace muri sosiyete kuko haba hari impamvu byabayeho….Sintekereza ko kuba umukobwa yaba atari isugi bivuze ko ari umusambanyi ahubwo numva biterwa n’imyumvire ya buri wese ku giti cye”

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Muri Malawi abicanyi banywa amaraso y’abantu bafatiwe ibyemezo bikarishye

Sintex – SUPERSTAR