in

Muri Kenya: Itsinda ry’impyisi rikomeje kwivugana abaturage batari bake

Ku itariki 28 Ukuboza 2021 kuri uyu wa kabiri, abapolisi bavuze ko itsinda ry’impyisi ryahitanye abantu babiri mu gihe cy’amasaha 24 mu mudugudu uri ku birometero 31 mu burasirazuba bw’umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi.

Polisi yavuze ko izo mpyisi zigera kuri 20, zishe umugabo ku wa Mbere mu mudugudu wa Kamuthi hafi y’Umujyi w’inganda wa Thika ubwo yari avuye ku kazi kuri kariyeri.

Polisi kuri Twitter yagize ati:’’Umugabo wa kabiri wari uherekeje uwahohotewe yarokotse ha mana’’.

Hashize amasaha 24 nyuma y’icyo gitero cya mbere, impyisi zongeye gutera abaturage basanga agahanga gashya k’umuntu muri imwe mu mirima y’umudugudu.

Abashinzwe ipereza ku byaha (DCI) bwagize buti:’’Abapolisi n’ishami rishinzwe inyamanswa muri Kenya basuye aho byabereye maze bemeza ibyabaye, aho habonetse agahanga, amagufwa yatatanye ndetse n’imyenda iriho ibizinga by’amaraso’’

DCI ikomeza avuga ko aho hantu habonetse ibirenge by’impyisi nk’uko inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ivuga.

Amakuru y’inyamanswa z’agasozi ziri kugaba ibitero ahantu hatuye abaturage akomeje kwiyongera muri Kenya muri iyi myaka ishize bitewe n’imijyi yaguka ikagera aho izo nyamanswa zihishaga n’aho abantu bahigiraga.

Ku ya 17 Ukuboza, Ingwe yazindukiye mu nzu y’umuturage iri mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Kenya nyuma yo kuva muri Parike ya Tsavo mbere y’uko abashinzwe umutekano bayitabara.

Intare na none yakangaranyije abaturage muri Nyakanga nyuma yo gutoroka muri Pariki ya Nairobi ikajya mu gace gatuwe cyane mu majyepfo y’umujyi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

List y’abakinnyi Mashami Vincent azifashisha mu mikino ibiri ya gishuti na Guinea i Kigali !

Mwiseneza Josiane yashyize hanze ifoto mu mwambaro mugufi agaragaza amaguru ye