Benshi mu bakowa barihengeka, bakifata mu mayunguyungu, bakazana iminwa imbere nk’abagiye gusomana, n’ibindi. Abasore bo bakunda guhagarara, kwicara cyangwa gusutama ariko batitaye ku bintu by’ingenzi byatuma amafoto yabo aba meza.
Twakusanyije bimwe mu bintu byafasha abakunda kwifotoza gufata ifoto nziza ishimisha umuntu ubwe ndetse ikanaba nta makemwa mu maso ya rubanda, hifashishijwe urubuga dailymakeover.com.
1. Amaso yawe nicyo kintu cya mbere ukwiye kwitaho mu gihe wifotoza: Irinde guhumbya kugirango ifoto idasohoka uhumirije cyangwa se amaso yawe asa n’afite ibitotsi.
Fata umwanya wawe ubanze uhumbye hanyuma ukanure gahoro gahoro ubivuganyeho na gafotozi. Arajya gukanda ahafata ifoto nawe wamaze kureba neza. Ni byiza kandi guhindukiza amaso yawe mu bice bitandukanye ariko udahindukije umutwe.
2. Mu rwego rwo kwirinda utwananwa tubiri ku ifoto yawe, rambura ijosi ryawe urimareyo, hanyuma use n’uzana isura imbere gato cyane.
3. Reba ifoto zawe nziza ukunda, hanyuma ugerageze kwigana uburyo wari umeze ubwo wifotozaga icyo gihe.
4. Irinde kugaragaza/gusohora ururimi mu gihe useka
5. Itegure: Ambara neza mu buryo bwawe kandi utunganye ibyo wambaye, niba ari ibipesu (ibifungo) bifunge, urebe ikora ry’ishati, usokoze imisatsi, n’ibindi.
6. Reba ahantu hari urumuri (idirishya, itara…) abe ariho werekeza amaso yawe, ibyo bizakurinda kugira amaso y’umutuku mu ifoto.
7. Ni gake ifoto yawe yaba nziza mu gihe warebye muri ‘camera’ ugororotse. Gerageza gusa n’uhindukiramo gato (ku kigero cya 1/3 cy’ijosi) ibi bizakurinda kugaragaza isura ibyimbaganye mu ifoto.
8. Gerageza wifotoreze ku gikuta cyera niba utari mu busitani butoshye. Ibara ry’umweru ku gikuta rituma isura yawe igira undi mucyo, ibi kandi bifasha ‘camera’ guhitamo (setting) ibara rikubereye bitewe n’umubiri wawe ndetse n’amabara y’imyenda.
9. Ifotoze amafoto menshi ashoboka. Abantu badakunda kwifotoza ntibaryoherwa no gufotorwa igihe kinini, ariko biba byiza iyo wifotoje ifoto nyinshi ugahitamo nkeya nziza kuko ntibishoboka ko zose haburamo n’imwe wakwishimira.
10. Ifoto ifashwe gafotozi ari hejuru (ahantu hasumba aho wowe uhagaze) niyo iba nziza. Niba rero urusha uburebure umuntu ugiye kugufotora, icara.
11. Irinde guhagarara munsi y’urumuri kuko bishobora gutera igicucucucu ku isura yawe.
12. Wikoresha amagambo nka ‘cheese’ ahubwo gerageza uganire na gafotozi. Bizagufasha kugira amafoto agaragaza amarangamutima atandukanye.
13. Guseka ni kimwe mu bigira ifoto yawe ntagereranywa. Guseka si ugushinyika ukerekana amenyo gusa, ahubwo guseka bijyana no guhindura byinshi mu bice bigize isura nk’amaso, amatama, ingohe, agahanga. Niba wasetse rero emerera ibice byawebyose bigendane n’iyo nseko.
14. Ubishoboye wagendagenda cyangwa ukanabyina kugira ngo amafoto yawe agaragaze itandukaniro