in

Muri APR FC hahindutse icupa naho ubundi inzoga iracyari umushari nka mbere

Muri APR FC hahindutse icupa naho ubundi inzoga iracyari umushari nka mbere.

Ikipe ya APR FC yongeye gusezererwa itageze ku ntego yari yihaye yo gukina amatsinda ya CAF Champions League ndetse itsindwa nabi na Pyramids FC yo mu Misiri yayinyagiye ibitego 6-1 mu mukino wo kwishyura w’Ijonjora rya Kabiri wabaye ku wa Gatanu.

Uwavuga ko ari za nzozi zitageze ku musozo ntiyaba abeshye kuko ubwo iyi Kipe y’Ingabo yasubiraga kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga nyuma y’imyaka 11, icyizere cyari hejuru ndetse mu magambo y’abayobozi bayo harimo ko bagiye kubaka ikipe y’ubukombe ihatana n’Abarabu bazengereje Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Hari hitezwe APR FC imeze nk’iyageze muri ½ cya African Cup Winner’s Cup mu 2003 mbere yo gutwara CECAFA Kagame Cup ya mbere mu 2004. Bitaba ibyo, hari kandi APR FC yo hagati ya 2007 na 2010, na yo yari yarakanze ibihanganye muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.

Iki cyemezo cyo kongera kubaka APR FC ishingiye ku banyamahanga, cyahawe ikaze nyuma yo kubona ko abenegihugu na bo bashobora kuyobora ruhago Nyarwanda, ariko muri Afurika bakaba bari bakomeje kuba insina ngufi.

APR FC iracyari ya yindi!

Uwakongera gushimangira ko APR FC y’uyu mwaka ntaho itandukaniye n’iyari isanzwemo abenegihugu gusa kubera umusaruro wayo ku ruhando Nyafurika, ntiyaba yibeshye.

Ku ruhande rumwe, ni amavugurura yahuriranye n’andi atarayihaga amahirwe ku rwego rwa Afurika aho guhera muri uyu mwaka ari bwo ikipe itsindiwe mu Ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League ihita isezererwa, idashakiye andi mahirwe muri kamarampaka za CAF Confederation Cup.

Gusa, uburyo na yo isezerewe nabi nyuma yo kunyagirwa na Pyramids FC ibitego 6-1, mu gihe APR FC yaherukaga kwinjiza ibitego nk’ibi mu 2006, bigaragaza ko ntaho iyi Kipe y’Ingabo yavuye ndetse ntaho yagiye, keretse niba ari ya mihini mishya itera amabavu!

Gusezerera Gaadiidka FC ibanje kwiyuha akuya no kunanirwa gutsindira i Kigali imikino ibiri muri itatu yahakiniye [ibiri n’Abanya-Somalia n’umwe na Pyramids FC] bigaragaza ko ntacyo iyi kipe nshya yahinduye ku mateka adashamaje yari afitwe n’abenegihugu kuko na bo batatsindirwaga mu rugo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Polisi y’u Rwanda yarashe mu kico umugabo wafashwe ari kwiba insinga agashaka gutema abashinzwe umutekano akoresheje umuhoro

Mu Rwanda hose weekend ni uburyohe! Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe cyatangaje uko ikirere cyo mu Rwanda hose kiraba kimeze kuri uyu wa Gatandatu 30 Nzeri 2023