in

Murera yongeye kwibikaho undi mukinnyi mwiza w’Amavubi! Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wahoze muri APR Fc

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gusinyisha, Serumogo Ally, yongeye kwibikaho Niyonzima Olivier Sefu wakiniraga AS Kigali FC, bumvikanye ko azayikinira umwaka utaha w’imikino wa 2023-24.

Rayon Sports iri kwiyubaka muri iki gihe yitegura kuzasohokera u Rwanda umwaka utaha, ikina irushanwa rya CAF Confederation Cup. Abakinnyi bakuru kandi beza mu gihugu ni bamwe mu bo yerekejeho amaso.

Murera ntabwo ariyo yamwifuzaga gusa kuko yanavuzweho kuba yajya gukinira Ikipe ya Polisi y’u Rwanda, Police FC.

Rayon Sports ni ikipe agarutsemo yarayivuyemo mu 2019, ajya muri APR FC yamusezereye mu 2021, agahita asinya imyaka ibiri muri AS Kigali yamuhaye miliyoni 20 Frw, ariko akaba atazakomezanya na yo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Komeza usunike” Amagambo y’ubwenge ugomba kugenderaho uyu munsi mu gihe wumva ibintu byose bitarimo kugenda uko ubyifuza

Ngaho subiza: Ni ikihe kintu cyarurwa kitaribwa, kigakurwamo kitagiyemo? (Igisubizo)