in

Muramira Regis yahaye inama ikomeye Uwayezu Jean Fidel y’icyo azakora mu gihe FERWAFA yongeye kubabaza ikipe ya Rayon Sports mu buryo yabikozemo

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe n’abantu benshi hano mu Rwanda Muramira Regis yatanze inama kuri Perezida wa Rayon Sports y’icyo azakora mu gihe FERWAFA yongeye kubabaza iyi kipe muri ubu buryo yabikozemo.

Uyu munyamakuru ukunze kuvuga byinshi bitagenda neza mu mupira w’amaguru ndetse no mu yindi mikino itandukanye nta bwoba, yaje kubwira Uwayezu Jean Fidel ko FERWAFA niramuka yongeye gukora nk’ibi yakoreye Rayon Sports azashaka uko asenya iyi kipe iveho burundu.

Ibi yabitangaje ku munsi wejo hashize mu kiganiro Urukiko rw’ubujurire gisanzwe gitambuka kuri Radio Fine FM, yemeza ko ibi Uwayezu Jean Fidel yakoze byo gukura ikipe ya Rayon Sports mu gikombe cy’amahoro ntakindi arimo gukora ahubwo ashaka kuyisenya burundu aba ari naho yatangiye iyi nama yatumye benshi bamugaya cyane.

Muramira nyuma yo kubitangaza ibi, ikipe ya Rayon Sports uyu munsi yabyutse itangaza ko yemeye kongera kugaruka mu gikombe cy’amahoro nyuma y’ibiganiro bavuga ko bagiranye na FERWAFA bakishimira imyanzuro yavuyemo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Mompa
Mompa
1 year ago

Regis niwe munyamakuru utangaje muri iki gihugu. Kuko ibintu byose avuga wagira ngo ntajya abanza kubitekerezaho.

Umutoza w’Amavubi yari yaketse ko umukinnyi wa Rayon Sports ari Umunyamahanga bitewe n’uko yamubonyemo ubuhanga budasanzwe

Umwarimu yarasiwe kuri sitasiyo