in

Mupenzi Eto na bagenzi be bagiye gufatirwa umwanzuro ku cyaha bakurikiranyweho

Urukiko rwa Gisirikare rugiye gutangaza umwanzuro ku rubanza ruregwamo abantu bane barimo abakozi ba APR FC batatu (abasirikare n’umusivili umwe) bakurikiranyweho icyaha cyo gucura umugambi wo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Muri Gicurasi 2023, ni bwo Maj Jean Paul Uwanyirimpuhwe wari Team Manager; Maj Dr Erneste Nahayo wari Umuganga w’Ikipe; Mupenzi Eto’o wari ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi muri APR FC n’undi muturage witwa Bizimana Bilali, uyu bivugwa ko yari umuganga, batawe muri yombi.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwabashinje gucura umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu byo kunywa mu mutobe kugira ngo bibace intege mu mukino wabahuje na APR FC muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Muri uyu mukino Ikipe y’Ingabo yatsinze Urucaca ibitego 2-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Mu iburanisha ry’uru rubanza mu mizi, ku wa 15 Nzeri 2023, abaregwa bemeye ibikorwa bigize ibyo baregwa ariko ntibemera inyito y’icyaha.

Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka itatu no gutanga amande y’ibihumbi 500 Frw.

Biteganyijwe ko umwanzuro ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare uzatangazwa ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukwakira 2023.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hakizimana Muhadjiri iki cyizere yagikuyehe

Uziko usigaye usa nk’igisamagwe! Tijara Kabebdera yabaye agikubita amaso ibituza bya The Ben ahita amugereranya n’inyamanswa y’inkazi -IFOTO