Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yahumurije abakunzi b’iyi kipe nyuma yo gutsindwa na APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, abibutsa ko ari bwo Gikundiro ibakeneye kurusha ikindi gihe.
Abinyujije ku rubuga rwa X, yagize ati: “Umugoroba w’ejo wabaye mubi kuri twese, ndabizi neza intsinzwi irababaza kandi igatera ibibazo, ariko ndagira ngo mbabwire ko ubu aribwo GIKUNDIRO idushaka kandi idukeneye kurusha ibindi bihe byose.”
Yasabye abafana gushyira ku ruhande ibibatanya, bagashyigikira ubuyobozi n’abakinnyi. Ati: “Rayon Sports ni njyewe, ni wowe, ni twese.”
Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona irusha APR FC inota 1, ikaba isigaje imikino 5, irimo uwo izakiramo Rutsiro FC ku wa Kane.