in

Munyakazi Sadate yaciwe inyuma na Mr Dumburi ‘Mvukiyehe Juvenal’ kubera guseta ibirenge bye ari muri ya mishinga y’akataraboneka yizezaga Aba-Rayon bamuvumbura bakamumenesha

Munyakazi Sadate yaciwe inyuma na Mr Dumburi ‘Mvukiyehe Juvenal’ kubera guseta ibirenge bye ari muri ya mishinga y’akataraboneka yizezaga Aba-Rayon bamuvumbura bakamumenesha.

Munyakazi Sadate yasobanuye impamvu yatumye aseta ibirenge mu kugura ikipe ya Rugende FC.

Iyi kipe ya Rugende FC irashakwa na Mvukiyehe Juvénal uheruka gushyirwa ku ruhande muri Kiyovu Sports na Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports imyaka ibiri.

Mvukiyehe Juvenal iri imbere cyane mu bakegukana iyi kipe.

KuMunyakazi Sadate yabwiye IGIHE ko impamvu yatumye acika intege muri uru rugendo harimo no kuba hari amabwiriza yashyize kuri Perezida wa Rugende FC, Rubegasa Hunde Walter, yari kumurinda mu gihe kiri imbere nyuma y’uko bari bemeranyijwe kuri miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “Kuri Rugende FC narabyifuzaga ariko ntibyakunze, sinavuga ko bikirimo cyane. Ikiriho mfite gahunda yagutse ku mushinga wa siporo cyane cyane kuri ruhago izaba igamije kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato, ndifuza kuzemeza abantu ko mu Rwanda hari abakinnyi b’umupira w’amaguru bashoboye.”

“Ndashaka kuzabarera mpereye ku rwego rwo hasi nkaba ndi gutegura ibikorwaremezo ku buryo bizaba ari ibintu bifatika kurusha uko naza nkagura izina gusa n’abakinnyi badateguye, ndashaka kubijyamo nabiteguye neza.”

Perezida wa Rugende FC yemeje ko ibiganiro na Mvukiyehe bihari nubwo bitararangira.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon iramukize! Umuzamu wari warazonze Rayon Sports WFC agiye kugurwa za miliyoni ndetse na we ajye ahembwa mu mamiliyoni mu gihugu cy’aba-miliyoneri

Polisi y’igihugu iri guhiga bukware umuntu wibagiriwe imbunda muri resitora yo mu mugi rwa gati