in

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports yagiriye inama urubyiruko nyuma yo kubona hari uwashatse kugereranya ubwiza bw’umukobwa uvugwa mu rukundo na Christopher n’uwa Elements Eleeh

Umwe mu bakoresha urubuga rwa X rwahoze ari Twitter, yasangije abamukurikira ifito ya Abera Martina wavuzwe mu rukundo n’umuhanzi Christopher ndetse na Kelia Ruzindana wavuzwe mu rukundo na Producer Elements Eleeh, maze abaza umwiza muri bo.

“Ari Christopher na Element ninde ufite umugore mwiza?”

Mu batanze ibitekerezo harimo na Munyakazi Sadate wagiriye inama urubyiruko yo kuva mu bintu batabaha inyungu kuko ubwiza bw’umugore ntacyo bwungura.

Yagize ati “Rubyiruko muve mu bintu bitabaha inyungu, ubwiza bw’umugore wa kanaka cyangwa wa kanaka ntacyo bibungura”

Abera Martina ni umukobwa usanzwe ari umunyamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, avugwaho ko akundana n’umuhanzi Christopher.

Abera Martina uvugwa mu rukundo na Christopher

Ruzindana Kellia ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ndetse yegukana ikamba ry’umukobwa wahize abandi mu kugangwa n’umugore ‘Miss Hertage’ akaba avugwaho kuba akundana na Producer Elements Eleeh.

Kelia Ruzindana uvugwa mu rukundo na Producer Elements Eleeh

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Byari amarira n’agahinda ku nshuti n’abavandimwe mu muhango wo gushyingura RUKUNDO Jean Damascène uvukana n’umuhanzi ugezweho muri iyi minsi

“Ubuse muraza kubaho gute” abakina comedy n’abakinnyi ba filime mu Rwanda bararira ayo kwarika bibaza uburyo inzara igiye kubica kubera ibintu biri kubabaho