in

Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports, yihanganishije Kimenyi Yves uri guca mu buribwe bukomeye bw’imvune yagize

Mu mukino w’umunsi wa 9 wa Shampiyona, Musanze FC yakiriye AS Kigali ubwo wari ugeze hagati, umunyezamu Kimenyi Yves yavunitse igufwa rizwi nk’Umurundi (Tibia) ndetse n’igufwa riba inyuma y’umurundi naryo ryagize ikibazo.

Ako kanya yahise ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri, ahava ajyanwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe arongera ajyanwa mu bitaro by’inkuru nziza biri I Gikundiro aho yabagiwe.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports, yihanganishije Kimenyi Yves amwifuriza gukira vuba.

Ati “Nihanganishije Umunyabigwi, Umunyamupira, inshuti KIMENYIYves wabaye Umuzamu wa Rayon Sports n’Amavubi , wagize imvune y’akaguru ku munsi wa cyenda wa Shampiyona y’u Rwanda, twizere ko azamera neza. Imana imukomeze hamwe n’Umuryango we.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Igisambo cyafashwe kiri kwiba kawunga gishaka gutera icyuma umupolisi ahita akirasa

Uwimana Albert w’imyaka 26 yasanzwe mu gikoni cy’inzu yari amaze iminsi aguze, yapfuye