in

Munyakazi Sadate asanga inzira nziza yo gukemura ibibazo bya Rayon sports ari ukuyigurisha.

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yagaragaje ko igihe kigeze ngo iyi kipe igurishwe yegurirwe abashoramari bafite ubushobozi bw’amafaranga, mu rwego rwo kuyifasha kongera guhatana ku rwego rwisumbuyeho. Ibi yabitangarije IGIHE, aho yemeje ko igitekerezo cye cyashingiye ku bibazo by’ingutu bikomeje kwibasira iyi kipe, harimo n’ikibazo cy’amikoro make.

Rayon Sports, imwe mu makipe akunzwe cyane mu Rwanda, irimo kwitegura gushyiraho ubuyobozi bushya nyuma y’uko Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, atangaje ko atazongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe mu minsi 50 iri imbere. Nubwo kugeza ubu nta mukandida uragaragaza inyota yo kumusimbura, Munyakazi Sadate asanga icyemezo cyiza atari ukomeza gushaka abayobozi bashya, ahubwo ngo iyi kipe yagombye kugurishwa abashoramari bashobora kuyifasha kugera ku rwego rwo guhatana n’andi makipe akomeye mu gihugu, mu karere ndetse no ku mugabane wa Afurika.

Munyakazi yagize ati: “Mbona igihe kigeze aba Rayon aho gutekereza ko kanaka yaza kuyiyobora ahubwo twatekereza uburyo yagurishwa ikegurirwa abaherwe bashobora kuyigeza ku rwego rwo guhangana n’andi makipe yo mu Rwanda, Akarere ndetse n’Afrika. Iki mbona ari cyo gisubizo cyonyine dusigaranye kugira ngo Rayon Sports itere imbere kandi ikomeze guhatana, ibindi ni ukurushya iminsi.”

Icyakora, Munyakazi yibukije ko n’ubwo igitekerezo cyo kugurisha ikipe cyaba kiza, hagomba kwitonderwa amategeko agenga Rayon Sports, aho yagize ati: “Rayon Sports FC igira ba nyirayo aribo bitwa Association Rayon Sports. Aba babinyujije mu nteko rusange bashobora gufata icyemezo cyo kugurisha kimwe cyangwa byinshi mu bikorwa byabo.”

Iki gitekerezo cya Munyakazi cyaje mu gihe Rayon Sports imaze iminsi itorohewe n’ibibazo by’ubukungu. Hari amakuru avuga ko abakinnyi b’iyi kipe bamaze amezi abiri badahembwa, mu gihe amafaranga arenga miliyoni 60 Frw yishyurwaga abakinnyi bashya baguzwe n’abongerewe amasezerano atarishyurwa.

Ku rundi ruhande, Uwayezu Jean Fidèle, wari usanzwe ari umuyobozi wa Rayon Sports, aherutse gutangaza ko atazongera kwiyamamaza, ndetse bikavugwa ko kuva habaye igikorwa cya “Rayon Day” atigeze asubira ku biro by’iyi kipe. Namenye Patrick wari Umunyamabanga w’iyi kipe na we yamaze kwegura, mu gihe Nkubana Adrien wari Ushinzwe Imari n’ubutegetsi nawe yasabye gutandukana n’iyi kipe, nubwo bitaratangazwa niba yabyemererwa.

Ibi bibazo byose byatumye havuka urujijo ku hazaza ha Rayon Sports, bituma igitekerezo cya Munyakazi Sadate cyo kugurisha iyi kipe kiza kimeze nk’igisubizo ku muryango mugari w’abakunzi b’iyi kipe. Gusa bikaba bigaragara ko hakenewe ibiganiro byimbitse n’impande zose bireba kugira ngo hafatwe icyemezo kiza kandi kirambye ku hazaza h’iyi kipe.

Niba iki gitekerezo cya Munyakazi kizashyirwa mu bikorwa, ni icyemezo kizafata Rayon Sports mu cyerekezo gishya, cyangwa se kizayihindura umuyonga mu marembo y’abashoramari bashaka inyungu? Ibi byose ni ibibazo abakunzi b’iyi kipe ndetse n’abayobozi bayo bazagomba gusuzuma mbere yo gufata umwanzuro w’igihe kirekire.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon sports mu manga ninde uyiramira?

APR FC yatangiye kugurisha amatike y’umukino izakiramo Pyramids yo mu Misiri muri CAF Champions League