Mwaramutse neza! nimungire inama kuko nabuze amahitamo ndi umukobwa w’imyaka 23. Ikibazo cyanjye mfite umuhungu ndamukunda nawe arankunda imiryango ye iranzi n’iyanjye iramuzi ni imfubyi nta mukuru we nta na murumuna we cg umubyeyi agira ariko afite urukundo, kandi twagiye gushyingura nyirakuru we yarasigaranye avugira imbere y’umuryango ko arinjye asigaranye nambura bizamuviramo ingaruka zitari nziza nanjye mwemerera ko nzamukunda kandi nta kizampindura!
None ubu hari marume uba mubuhinde ari gushaka ko njya kwiga hanze akambwira ko ngomba kureka buri kimwe kandi nziga mpaka kuri master’s kandi chr twari dufite gahunda yo kubana mu kwa 9. Murugo bari banshyigikiye ariko ubu babitesheje agaciro barashaka njya kwiga bambwiye ko nintajya kwiga batazankoreshereza ubukwe.
Nabiganijeho chr arambwira ngo nindeke kujyayo nshake university yo mu Rwanda azandihira tubana kandi na mbere yari yarabinyemereye ko azandihira pe.
Mumfashe mungire inama kuko nabuze amahitamo kandi ndaremerewe pe.
in Izindi nkuru
Mungire inama: Umuhungu dukundana ngo arashaka kundihira ishuri kandi iwacu barashaka ko njya kwiga hanze kandi sinshaka kumusiga inaha| Nkore iki?
Subscribe
Login
0 Comments
Oldest