in

Mukura VS izishyura amarira yarijije Aba-Rayon! Munyakazi Sadate yamaze impungenge abafana ba Murera, ababwira ko agiye kuyigarukamo atitwa Perezida wayo ahubwo ari nyirayo

Munyakazi Sadate, wahoze ayobora Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020, yagaragaje ko yifuza kongera kugira uruhare muri iyi kipe nk’umunyamigabane mukuru. Ibi yabitangaje binyuze ku rubuga rwa X nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na Mukura Victory Sport igitego 1-0. Yibukije ko igihe yari Perezida, yigeze gutsinda iyi kipe ibitego bitanu.

Mu butumwa bwe, Munyakazi yasabye Mukura kwishimira insinzi yayo ariko ayibutsa ko igihe azagarukira Rayon Sports, bazahura n’ibibazo bikomeye. Yavuze ko mu mwaka utaha Mukura izakira igihano cy’imvura y’ibitego, anavuga ko gukubitwa inshuro ebyiri mu rugo ari agasuzuguro.

Nyuma y’aya magambo, umuntu witwa Manara yamubajije niba yavugaga nk’umuyobozi mushya wa Rayon Sports. Munyakazi yamusubije ko atazaba Perezida ahubwo azaba nyiri iyi kipe, agaragaza ubushake bwo kuyigura.

Munyakazi yemeje ko nibatangira kugurisha imigabane, azaharanira kugira urusha abandi. Ibi bijyanye n’aho Rayon Sports imaze kwandikisha ikigo cy’ubucuruzi aho umugabane wa make uzaba ari ibihumbi 30 Frw, naho igishoro cyose kikazaba miliyari 15 Frw.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yirangayeho, APR FC iyotsa igitutu! Uko amakipe akurikirana ku rutonde rwa Shampiyona nyuma y’imikino y’Umunsi wa 22

Ruhango: Umugabo yishe inzoka ahita ayotsa ayirira ku karubanda – VIDEO