in

Mukeshabatware Dismas uherutse kwitaba Imana yasezeweho bwa nyuma

Mukeshabatware Dismas uherutse kwitaba Imana azize uburwayi, yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro nyuma Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nyakanga 2021.

Umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Mukeshabatware, watangiriye kwa muganga ubwo abo mu muryango we bajyaga gufata umurambo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Nyuma yo kugeza umurambo wa Nyakwigendera mu rugo aho yari atuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, abantu bake nibo bemerewe kwinjira iwe, cyane ko ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 zitemerera abantu benshi guhurira ahantu hamwe.

Umuryango wa Nyakwigendera wabanje gufata umwanya muto wo kumusezera mu cyubahiro, mbere y’uko inshuti n’abandi batumiwe muri uyu muhango bamusezeraga bwa nyuma.

Mukeshabatware yitabye Imana ku wa 30 Kamena 2021, aguye mu bitaro byitiwe Umwami Faisal.

Uyu mugabo wari mu bazwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda yamenyekanye mu makinamico nka Mbirikanyi, Rusisibiranya n’andi mazina mu makinamico atandukanye yagiye akina ndetse agakundwa bihambaye n’abatari bake.

Dore uko byari bimeze mu mafoto:

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakobwa 10 ba mbere ku isi bafite uburanga bwa hafi ya ntabwo (Amafoto)

Hano ni ho hantu ha mbere ku isi hapfira abantu benshi buri munsi||Abantu bajyayo baba bashaka urupfu.