in

Hano ni ho hantu ha mbere ku isi hapfira abantu benshi buri munsi||Abantu bajyayo baba bashaka urupfu.

Hano hantu hapfira abantu benshi buri munsi ni agace kitwa Varanasi kabarizwa mu majyaruguru y’ubuhinde mu ntara ya Uttar Pradesh, aka gace kuva mu kinyejana cya 11 ni hamwe mu hantu nan’ubu hataraturwa cyane ku isi.

Uretse ibyo kandi Varanasi ni kamwe muduce turindwi twubashywe nabo mu idini y’aba hindu. Aka gace kabarizwamo insengero 2000 harimo n’urusengero rwitwa “Kashi Vishwanat” rwahariwe ikigirwamana cy’abahindu cyitwa Shiva.

Muri aka gace uhasanga abantu benshi baje gukora imihango yo gushyingura ndetse n’abandi bantu basanzwe baba bemerewe kuza kwirebera aho imiryango yapfushije abantu iba yishimiye ko ababo binjiye muri Nirvana (ni nk’uko wavuga mu ijuru).

Aba bizera ko mugihe umurambo w’uwapfuye utwikiwe muri aka kace ndetse ivu rye rigasandazwa mu mazi ya matagatifu ya Ganges uwo muntu ngo roho ye ntiyongera kuzuka ahubwo aba agiye muri Nirvana. Umuntu wese wemeye gusura Varanasi ngo aba yemera yuko atagitinya urupfu ndetse isaha n’isaha aba agomba kuba yiteguye gupfa kugira ngo akorerweho imihango imufasha kujya muri Nirvana, ibi bikorerwa muri aka gace niyo soko ya mbere y’ubukungu bw’uyu mujyi.

Buri munsi aha hantu hatwikirwa imirambo myinshi cyane ndetse bivugwa ko umuriro wifashishwa mu gutwika iyo mirambo ngo umaze ibinyejana byinshi waka utajya uzima. Ku mihanda ya Varanasi uhasanga abantu bakuze cyane basaba amafaranga azabafasha mu mihango yo gushyingurwa (kubatwika). Aba bemera ko gupfa ndetse umurambo ugatwikirwa Varanasi, uba ubonye amahirwe yo kubona “Moksha” cyangwa se kutazongera kuvukira mu kindi kiremwa ahubwo ngo roho yawe iba igiye kuruhuka mu buryo bwa burundu.

Ibi buri mu hindu wese abifata nk’icyubahiro gikomeye ndetse buri wese nicyo aba yifuza. Mbere yuko uwapfuye bamutwika, umurambo we ubanza kuzengurutswa ku mihanda yose igize aka gace, ndetse bakawusiga amarangi atandukanye aranga uwapfuye.Nubwo abantu bajyayo bivugwa ko nta muntu n’umwe wemerewe gufata amafoto y’aha hantu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mukeshabatware Dismas uherutse kwitaba Imana yasezeweho bwa nyuma

Amabanga atatu y’ingenzi abakobwa b’iki gihe basigaye bahisha abasore bakundana.