in

Mukecuru Mukanemeye Madeleine Mama Mukura yatangaje ikintu yifuza ku mavubi cyamushimisha

Umukecuru Mukanemeye Madeleine uzwi nka Mama Mukura, umaze kumenyekana kubera ukuntu yitabira imikino ya Mukura VS n’Amavubi kandi ari hafi kuzuza imyaka 100 yavuze ko yifuza guherekeza ikipe y’igihugu hanze.

Uyu mukecuru bivugwa ko afite imyaka 97 y’amavuko,yabwiye RadioTV10 dukesha iyi nkuru ko yifuza guherekeza ikipe y’Igihugu “Amavubi”mu mahanga cyane ko akunze kuyiba inyuma iyo yakiniye I Huye.

Yagize ati“Uwampa guherekeza Amavubi hanze y’Igihugu namushimira.” ni nyuma y’aho abakinnyi bagize ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” y’abatarengeje imyaka 23 bamusuye.

Aba bagize iyi kipe bamugeneye impano zirimo umwambaro w’Ikipe y’Igihugu, ikoti ry’imvura, ibahasha ndetse n’ibiribwa.
Mukanemeye utuye mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara atega moto ya 3000 Frw agiye gufana ikipe ya Mukura VS i Huye

Gusa abafana b’iyo kipe nibo bakunze kubimufashamo kuko we ari umukene utabasha kwibonera ayo mafaranga dore ko no kubona ibyo kurya yavuze ko bimugora.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Shaddy boo atumiwe mu bubiligi akomeje kwerekana ko ibikorwa bye byivugira

Umusore wafashe ku ngufu umugore umurusha imyaka 20 akanamwangiriza imyanya ndanga gitsina ye yavuze icyabimuteye