Ku munsi w’ejo hashize benshi mu bakunzi b’ikipe y’igihugu Amavubi baraye nabi nyuma y’uko isezerewe mu mikino yo gushaka itike ijya muri CHAN 2023.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kubabazwa n’umukecuru wigaruriye ikipe ya Mukuru ndetse n’amavubi dore ko amakipe ye yose ahagaze nabi.
Uyu mukecuru uzwi ku izina rya Nyogokuru Mukanemeye Madalina w’imyaka 100 ejo yari yarabukereye yisize amarangi birangira atashye nabi.
Benshi mu bakunzi b’ikipe y’igihugu banze guhisha amarangamutima yabo nyuma yo kubona mukecuru Madalina yubutse umutwe mu maguru.