Mukansanga Salima yongeye kwandikisha amateka mashya ubwo yashyirwaga kurutonde rw’abagore b’ikitegererezo ku isi.
Umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Rhadia Salima yashyizwe ku rutonde rw’abari n’abategarugori 100 babaye ibyitegererezo ku Isi mu mwaka wa 2022.
Uru rutonde rukorwa na BBC; rugaruka ku bagore bafatwa nk’ibyitegererezo ku bandi n’abavuga rikijyana mu ngeri zirimo Uburezi, Umuco na Siporo, Ubuvugizi n’Ubuzima na Siyansi.
Muri uyu mwaka, uru rutonde ruriho abarimo Umuhanzikazi w’Umunyamerika Billie Eilish; abakinnyi ba filime Umuhindekazi Priyanka Chopra Jonas n’Umunyamerikazi Selma Blair.
Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ruriho abantu babiri barimo Umunyarwandakazi Mukansanga Salima n’Umunya-Kenya, Judy Kihumba, ukora ubusemuzi ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Mukansanga Salima yagiye kuri uru rutonde nyuma yo guhirwa na 2022 mu rugendo rwe nk’umusifuzikazi wabigize umwuga.