in

Mukansanga Salima ayoboye urutonde mu bihembo by’abagize icyo bageraho muri Africa yose

Umusifuzi Mukansanga Salima ayoboye urutonde rw’abahatanira igihembo cya Forty Under 40 Africa Award mu gice cya siporo.

Mukansanga Salima yaciye agahigo ko kuba umwe mu bagore ba mbere yasifuye igikombe cy’isi ubwo cyaberaga muri Qatar 2022, bikaba byamuhaye amahirwe yo kijya muri iri rushanwa riba ngarukamwaka aho kuri ubu bari guhatanira igihembo cya 2022.

Iyi Forty Under 40 Afurica Award ni igihembo gihabwa abanyafurika bari munsi y’imyaka 40 bakora business, ndetse n’abafite ibyo bagezeho mu gukora cyane kandi bakabikora bakiri bato.

Mukansanga Salima ahanganye n’abandi basiporotifu nka Amine Zarat washinze irerero rya Basketball ryitwa Tibu Basketball Academy riherereye muri Maroc, Mmabatho Langa usanzwe ari umuganga rusange wa rubanda muri Afurika y’Epfo, na Dr Koketjo Tsebe usanzwe ari umwarimu muri kaminuza, ndetse akaba n’umuganga mu bya siporo muri Afurika y’Epfo.

Aya matora yo mu cyiciro cya siporo ari kubera ku rubuga rwa nacagha.com, ari naho wanyura ugatora umwe muri aba basiporotifu twavuze haruguru.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru meza kuba nyaRwanda nuko ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri Cricket yabonye insinzi ya mbere

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bagiye guhurira mu mukino

Hasigaye amasaha mbarwa ngo Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bafatane mu mashingu