in

Mukansanga Salima akomeje kwandika amateka muri Afurika

Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima Rhadia, yagaragaye mu bifashishijwe muri tombola y’Igikombe cya Afurika cy’Abagore cya 2024. Iyi tombola yabereye i Salé muri Maroc ku wa Gatanu, tariki ya 22 Ugushyingo 2024.

Salima yari kumwe na Andile Dlamini, umunyezamu w’Ikipe y’Afurika y’Epfo yatwaye iri rushanwa mu 2022, na Fatiha Laassiri, wakiniye Maroc, ubu akaba ari umutoza n’umwarimu w’abatoza.

 

Iyi tombola yashyize amakipe mu matsinda atatu. Itsinda A rigizwe na Maroc, Zambia, Sénégal na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Itsinda B ririmo Nigeria, Tunisia, Algérie na Botswana, naho Itsinda C kirimo Afurika y’Epfo, Ghana, Mali na Tanzania.

 

Igikombe cya Afurika cy’Abagore cya 2025 kizabera muri Maroc guhera tariki ya 5 kugeza ku ya 26 Nyakanga 2025, kikazitabirwa n’amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika mu mupira w’amaguru w’abagore.

Amafoto

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Impanga z’Abasifuzi b’Abanyarwandakazi zanditse amateka akomeye muri Afurika

Manchester United yiteguye gusubiza Angel Gomes Old Trafford, kandi ifite gahunda yo gusinyisha Lookman na Kolo Muani