in

Mukakamanzi Beatha wamamaye nka Mama Nick, yabazwe

Mukakamanzi Beatha wamamaye muri filime y’uruhererekane ya City Maid nka Mama Nick, yamaze kubagwa nyuma y’uburwayi yakuye ku mpanuka yakoze mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mama Nick akaba yarabazwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira 2023, akaba yarabagiwe mu Bitaro by’Inkuru Nziza i Gikondo.

Uyu mubyeyi akaba yaragize ikibazo cy’igupfwa ryiyomoye ku rindi bamushyiriramo insimburaningo, ni nyuma y’uko yari yarabazwe igupfwa ryo mu itako ryari ryacitse n’aho bamushyiriyemo uri rugingo.

Tariki ya 17 Werurwe uyu mwaka nibwo Mama Nick yakoze impanuka, yagonzwe n’igare ubwo yari imbere yo mu rugo iwe mu Rwampara.

Yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyarugenge, bamunyujije mu cyuma basanga ugupfa ryo mu itako ryacitse ari nabwo ibi bitaro byahitaga bimwohereza ku Bitaro by’Inkuru Nziza biri i Gikondo.

Yarabazwe bamushyiriramo urundi rugingo rufata igupfa, bamusaba kujya akora “Kinetherapy”, yarayikoze ariko uko iminsi ishira akumva ababara mu rukenyerero.

Yasubiye kwa muganga kunyura mu cyuma basanga hari igupfa ryiyomoye ku rindi ndetse bamubwira ko agomba kubagwa bakanamushyiriramo urundi rugingo.

Kugira ngo bikorwe akaba yaraciwe agera muri miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba amaze kubona miliyoni 5.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Rayon Sports yasezeranye n’umufana wayo [AMAFOTO]

Miss Uwicyeza Pamella wa The Ben yararanye akanyamuneza nyuma yo kubwirwa ko akundwa n’umuhanzi w’umunyamerika Shawn Mendes wakundanye na Camilla Cabello [videwo]