in

Muhire Kevin yakanze umukinnyi wa Rayon Sports w’umunyamahanga nyuma yo kwerekena ko agifite ubushobozi bwo kuba Kapiteni w’iyi kipe [IFOTO]

Muhire Kevin yakanze umukinnyi wa Rayon Sports w’umunyamahanga nyuma yo kwerekena ko agifite ubushobozi bwo kuba Kapiteni w’iyi kipe [IFOTO]

Ku munsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino irakinamo n’ikipe ya Musanze FC kuri iki cyumweru.

Uyu mukino uraba ari umukino ukomeye ukurikije amagambo ikipe ya Musanze FC iri mu ziyoboye urutonde ijyenda itangaza ndetse n’ikipe ya Rayon Sports ikaba irimo gushaka kuzamuka mu manota nyuma yo gusezerera uwari umutoza mukuru Yamen Zelfani.

Mu myitozo ikipe ya Rayon Sports yakoze ku munsi w’ejo, Muhire Kevin uheruka gusinyishwa yakoranye n’abandi bakinnyi ndetse bamwe mu banyamahanga batamubonye babona ari umukinnyi mwiza. Muri abo rutahizamu Hertier Luvumbu Nzinga mu ifoto yagaragaye Kevin agiye gutera umupira yamurebaga cyane ubona ko yishimiye ibyo uyu mukinnyi yari akoze.

Biteganyijwe ko uyu Muhire Kevin ku munsi w’ejo ashobora no gukoreshwa kuri uyu mukino iyi kipe izakina. Rayon Sports ishobora gukina uyu mukino ikiri ku mwanya wa Kane n’amanota 9 ubwo irarushwa na APR FC amanota 5 nyuma yo gutsinda Mukura VS bigoranye igitego 1-0.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nubwo ashaje kuzunguriza umusore arusha imyaka 12 ntibyamunanira! Zari Bosslady wabyaranye na Diamond yahaye ibyishimo umugabo we aramuzunguriza biramurenga – Videwo

Ni undi Jay Polly waje! Agica ishene yahise asohora indirimbo irimo inkuru mpapo gusa uburyo yayiririmbye yakumbuje abantu Jay Polly