in

Muhire Kevin yageneye ubutumwa bukomeye Gasogi na KNC: “Tuzabereka ko turi Abagabo babo mu Kibuga”

Mu gihe Rayon Sports iri kwitegura umukino ukomeye wa shampiyona uzayihuza na Gasogi United mu mpera z’iki cyumweru, kapiteni w’iyi kipe, Muhire Kevin, yatanze ubutumwa bukomeye ku bafana b’ikipe ye, abasaba gushyigikira ikipe yabo muri ibi bihe bikomeye. Nubwo ikipe imaze igihe ivugwamo byinshi, Muhire Kevin yijeje abafana ko abakinnyi bari hamwe, biteguye gukina umukino bazatura. abafana babo.

Muhire Kevin yatangaje ko imyitozo yatangiye neza kandi ko biteguye guhura na Gasogi United bafite intego yo gutsinda. Yagize ati: “Ni imyitozo twatangiye neza, turi kwitegura umukino dufite muri weekend. Ndacyeka buri wese azi agaciro k’uwo mukino.”

Nyuma y’uko Perezida wa Rayon Sports yeguye, benshi mu bafana bagaragaje impungenge ko byashobora kugira ingaruka mbi ku mikinire y’ikipe. Gusa, Muhire Kevin yagaragaje ko n’ubwo byabababaje, abasigaye mu ikipe biteguye gukomeza urugamba rwabo. Yagize ati: “Perezida yaranjyiye, ariko ntibivuze ko ikipe yasenyutse. Twebwe abasigaye tugiye guhatana umukino wa Gasogi United tuwutwereke abafana bacu.”

Kapiteni wa Rayon Sports yasabye abafana kuza ku bwinshi ku kibuga, kuko uyu mukino ufite byinshi uvuze ku bumwe bw’ikipe n’abafana bayo. Ati: “Rayon Sports iyo iri kuvugwamo amakuru menshi iba ifite ibindi biyihishe inyuma. Abafana bazaze ari benshi kugirango umukino wa Gasogi United tuwubature.”

Muhire Kevin asobanura ko uyu mukino ariwo uzatuma barushaho kwiyunga n’abafana babo no kugarura icyizere nyuma y’ibihe byari bikomeye. Yanongeyeho ko abafana batarangwa gusa no kuvuga mu magambo, ahubwo bakeneye kuza mu nzuve bagashyigikira ikipe yabo mu buryo bufatika.

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports yanavuze ku mvugo yakoreshejwe n’umuyobozi wa Gasogi United, aho yavuze ko Rayon Sports ari “abagore babo”. Muhire Kevin yavuze ko iyi mvugo itari ikwiye ariko batayitindaho, ahubwo bazayisubiza mu kibuga. Yagize ati: “Perezida wa Gasogi yatwise abagore babo. Baze tuzabereka ko turi abagabo babo mu kibuga kandi ko Rayon Sports ari ikipe nkuru.”

Uyu mukino witezweho kuba wishiraniro, aho Rayon Sports izakina ifite intego yo kugarurira abafana bayo icyizere no kwerekana ko igihagaze neza nk’ikipe ikomeye muri shampiyona y’u Rwanda.

Nubwo Rayon Sports yatangiye nabi muri shampiyona, ifite amanota abiri nyuma y’imikino ibiri gusa, Muhire Kevin ashimangira ko bafite imbaraga zihagije zo guhangana no kwitwara neza mu mikino iri imbere. Yagize ati: “Ni ibintu bibaho, ushobora gutangira nabi ugasoza neza cyangwa ugatangira neza ugasoza nabi. Kuba dufite amanota abiri, si impamvu yo gucika intege.”

Yasabye abafana kuguma inyuma y’ikipe, kuko imyitozo irimo gukorwa neza kandi yizeza ko bagiye kwitwara neza mu mikino izakurikiraho, bagahera kuri Gasogi United.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

APR BBC yongeye guha gasopo Patriots BBC

Kapiteni wa Rayon Sports Muhire Kevin yifatiye ku gahanga KNC