Ndatimana Diogene inkuru y’urupfu rwe yumvikanye mu murenge wa Kabacuzi ho mu karere ka Muhanga yasanzwe yapfuye aho yarimo acukura amabuye y’agaciro.
Abatuye muri kariya gace babwiye batangaje ko nyakwigendera yariho acukura amabuye y’agaciro agwa mu kirombe yarimo akoramo.
Abo baturage bemeza ko batunguwe no kubona imodoka batazi nta birango bya Leta byari biyiriho, mu bushobozi bwabo, iyo modoka yarije gutwara umurambo bayikumiriye, Uwavuganye n’UMUSEKE dukesha iyi nkuru yavuze ko haje imodoka ntawuzi aho iturutse ntawuyihamagaye bashyiramo umurambo.
Gusa nubwo abaturage bakumiriye imodoka batari bazi aho iturutse byaje kugaragara ko iyo modoka yari iya companyi uyu ijyana umurambo avuga ko babitewe nuko bizera inzego z’umutekano bityo babonye iyo modoka bagakeka ibindi.
Nyakwigendera yari ingaragu afite imyaka 23 y’amavuko yacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko akorera imwe mu makompanyi asanzwe acukura amabuye y’agaciro.