in

Muhanga: Mu bana 10 barohamye hamaze gutangazwa imibiri imaze kuboneka n’ubwo babonetse barangije gushira mo umwuka, gushakisha biracyakomeje 

Muhanga: Mu bana 10 barohamye hamaze gutangazwa imibiri imaze kuboneka n’ubwo babonetse barangije gushira mo umwuka, gushakisha biracyakomeje

Imibiri ine y’abana bo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, barohamye muri Nyabarongo ku munsi w’ejo hashize tariki 17 Nyakanga 2023 ni yo yaraye ibonetse nyuma y’igikorwa cyo kubashakisha cyatangiye kuwa 18 Nyakanga 2023.

Kugeza mu masaha ya saa sita abashinzwe gushakisha bari batarabona umubiri n’umwe, ariko nyuma yaho baza kugenda babona umwe umwe, bikaba byari byavuzwe ko harohamye abagera ku 10.

Ni ubutabazi burimo gukorwa n’ishami ry’Ingabo z’u Rwanda zishinzwe ubutabazi zirwanira mu mazi, zirimo kugerageza gushakisha abarohamye mu kidendezi, ahava amazi akoresha urugomero rwa Nyabarongo ya mbere.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’Akarere ka Muhanga ndetse n’abaturage, bashimye ko nibura hari ababonetse n’ubwo bashizemo umwuka, ariko igikorwa cyo gushakisha kikaba kizakomeza ejo ku wa 19 Nyakanga 2023, ngo harebwe niba n’abandi banoneka.

 

Ivomo: Kigali To Day

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hagiye gushya: Harmonize agiye gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye cyane muri Amerika (AMAFOTO)

Ibise byo mama Gapfizi arabikizwa niki? Diamond Platunmz ari gushinjwa ibyaha bikomeye binagoranye ko aza kubivamo amahoro -VIDEO