Rutahizamu w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Mugunga Yves yaraye agize imvune mu myitozo ya nyuma ibanziriza umukino wo kwishyura barahuramo na US Monastir FC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
Inkuru mbi y’uko uyu rutahizamu yavunitse yagiye hanze mu ijoro ry’ejo ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri, amakuru ava muri Tunisia akaba avuga ko ashobora kutaza kubanza mu kibuga nk’uko byari byitezwe.
Nyuma yo kugira imvune umutoza Mohammed Adil Erradi yahise atangira gutekereza andi mahitamo aho agomba kubanza mu kibuga Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.
Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko rutahizamu Mugunga Yves yabwiye Mohammed Adil Erradi ko yazagirira icyizere Mugisha Gilbert akamubanzamo bitewe n’uko yitwaye neza mu myitozo bamaze iminsi bakorera muri Tunisia.
Umukino urahuza US Monastir FC na APR FC uratangira Saa Kumi z’amanywa zo mu Rwanda araba ari Saa Cyenda zo muri Tunisia urabera kuri Stade Ben Mustafa Jannet, ikipe izakomeza ikaba izacakirana na Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri.