Muri iki gihe turi mu bihe by’imvura, abantu benshi bagorwa no kubyuka kugira ngo bajye mu kazi kuko haba hari ubukanje bwinshi ndetse n’umubiri uba ukubwira ko ugomba kwiryamira.
Ku bagabo, baba bashaka kwitabwaho mu buryo budasanzwe n’abagore babo, gusa abagore ntibamenya uko bita ku bagabo babo. Muri iyi nkuru tugiye kukwereka uburyo ushobora kwita ku mugabo wawe.
Mutekere
Niba habyutse hari akavura, byuka utekere umugabo wawe aho wamutekera nk’icyayi cyangwa ukamusongera ubugari kuko benshi babukunda mu kabeho.
Mushyuhirize amazi yo koga
Kuko haba hari imbeho hari igihe umugabo ashobora kumva atakikoza amazi akonje gusa iyo uyamushyuhirije bituma atinyuka. Aha ni kubadafite ibyuma biyashyushya.
Mumfumbate
Aha niho umugabo aba akeneye cyane umugore we kuko umubiri we uba wakonje cyane bityo rero bisaba ko umwegera kugira ngo ashyuhe.
Muri koreshe siporo
Niba mu rugo hari ibikoresho bya siporo, ushobora kumukangura mu kinyabupfura mu akabyuka mugakora siporo, mu gihe ntabihari ushobora kumukinisha umukino wo kwiruka, aho umusaba ko nagufata uraza kumuhemba. Ikindi mwakoresha ni nko guterana imisego kuko burya umubiri uba uri gukora.